Ikigo cya Iwawa cyashyikirijwe ubwato bugezweho

Ikigo cya Iwawa kigorora urubyiruko cyahawe ubwato bugezweho bugomba gufasha icyo kigo gutwara urwo rubyiruko ruhafatira amasomo rujya kwivuza muri Hospital ya Rubavu.

Ubundi byajyaga bigora ababyeyi babo bana bajyaga kubasura cyangwa se basoje amahugurwa bahakorera, hariho ababyeyi byagoraga kugenda mu bwato busanzwe naho ubwatanzwe n’umukuru w’Igihugu bigaragara ko bugezweho.

Uru rubyiruko rukaba rushimira Umukuru w’Igihugu wabahaye ubu bwato bugezweho kandi bagashimira inkunga ahora abagenera kuko n’abarimu bajya ku bigisha bari bakeneye kugenda mu bwato bumeze neza utagenda ukora mu mazi.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney akaba ariwe wabushyikirije uru rubyiruko hamwe n’ikigo cya Iwawa gitangirwamo ayo mahugurwa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *