Hinga Weze iterambere ry’urubyiruko muri Nyabihu

Hinga weze ikorera mu karere ka Nyabihu aho iri mu mirenge 9 ikaba imaze gushinga amatsinda y’urubyiruko 351, kandi ayo matsinda akaba yiganjemo abana b’abakobwa.

Aya matsinda yahawe amahugurwa atandukanye kugira ngo agere ku ndoto zabo zahazaza, ndetse n’uburyo bashobora gukora imishinga bateguye, kandi bakanamenya gukoresha ikoranabuhanga bavanamo ibyiza byabubaka aho kuvanamo ibyabarangaza bigatuma batiteza imbere.

Muri ayo matsinda yose ari mu Karere hari ayamaze kuba indashyikirwa agera ku matsinda 8 ya Uzima Agent asigaye agura akarera ya mishwi ya Saso y’umunsi yamara gukura nabo bakayigeza ku rundi rubyiruko, kugira ngo bazibukire ibyabaganisha ku bibi ahubwo batangire kugira icyo bakora.

Hari andi matsinda agera kuri 30 nayo yamaze guhabwa inkoko zifite iminsi 35 y’ubukuru izo nkoko zikaba zigera kuri 5,388, mu rwego rwo kugira ngo biteze imbere, ndetse bakure amaboko mu mifuka babashe kubera abandi urugero rwiza.

Bamwe mu bana b’abakobwa batanze ubuhamya bwuko biteje imbere babifashijwemo na Hinga Weze, Masengesho Janviere ukomoka mu murenge wa Rugera mu Kagali ka Nyagahondo Umudugudu wa Muhoro ubarizwa mu itsinda rya Tuzamurane.

Yatubwiye ko batangiye bizigama amafaranga 150 ya buri cyumweru, Hinga Weze ibonye ko bakora neza ibaha inkoko 600 maze barazorora baza kuyiziturira 300 hanyuma izisigaye bakomeza kuzorora zimaze gukura barazigurisha ubundi bakajya bazisimbuza izindi ntoya.

Masengesho agira ati “Twaje kugabana inkoko hanyuma buri wese ahabwa ize ariko izanjye narazigurishije zose bituma nguramo ingurube ubu akaba arizo ndimo kworora, ibi byose nabigezeho ubwo nari maze kuva mu ishuri kuko iwacu bari babuze ubushobozi bwo gukomeza kundihira amashuri, ariko ubu maze kugira amafaranga ku buryo ntacyo nakenera kwigurira ngo nkibure”.

Uru rubyiruko rwaduhaye ubuhamya rwashyikirijwe ibikoresho byo gukomeza kwiteza imbere mu muryango wabo, kandi babasezeranya ko bazakomeza kubaba hafi kugira ngo barusheho gutera imbere, ndetse nabo basezeranije Hinga Weze ko bazakomeza gukangurira urundi rubyiruko gukomeza kwibumbira hamwe kuko iyo utangiye kwizigama ukiri muto urabikurana.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *