Umwana w’umukobwa iterambere ry’umuryango mu muryango nyarwanda

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa washyizweho mu mwaka wa 2011 utangira kwizihizwa muri 2012, ukaba wizihijwe tariki ya 11 ukwakira buri mwaka. Mu Rwanda uyu munsi ukaba wizihirijwe bwa mbere mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Rugera.

Hinga Weze ifatanije n’Akarere ka Nyabihu uyu munsi w’umwana w’umukobwa ikaba yawijihirije mu Kigo cy’amashuri cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Gakoro, aho byahuriranye n’itangizwa ry’amashuri y’igihembwe cya mbere cy’amashuri cya 2021-2022.

Uyu munsi ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ijwi ryanjye ndinda ihohoterwa rikorerwa igitsina”,ukaba watangijwe no kwigisha abanyeshuri ba GS Gakoro b’abakobwa n’abahungu uko bahumbika imirama yo mu karima k’igikoni.

Nteziryayo Ignace ushinzwe ishami ry’ubuhinzi muri Hinga weze afatanije n’abajyanama b’ubuhinzi mu murenge wa Rugera basobanuriye abo banyeshuri ibyiza byo kugira akarima k’igikono abo banyeshuri ndetse bashishikarizwa kubigira ibyabo kuko aribo babyeyi b’ejo hazaza.

Agira ati “Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ku isi turashishikariza umwana w’umukobwa kumenya kwiharika akarima k’igikoni kandi bagasonukirwa ko imirire myiza mu muryango ariryo terambere ry’urugo, kuko nibo babyeyi b’ejo hazaza”.

Ushinzwe umutekano mu Murenge wa Rugera CIP Elvis Munyaneza yaganirije urubyiruko rw’abanyeshuri ba GS Gakoro ko bagomba kwirinda ihohoterwa ndetse bagatangira amakuru ku gihe aho hari uwahohotewe.

Agira ati “Kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi mu gihe hari urikorewe agatanga amakuru hakiri kare kuko iyo mutabivuze mugahishira ababahohoteye muba mwishe ubuzima bwanyu”.

Umukozi mu Karere ka Nyabihu ushinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye n’Iterambere mu muryango Uwurukundo Monica yaganirije urwo rubyiruko rw’abakobwa n’abahungu abibutsa ko bafite uburenganzira bumwe bwo kwiga ndetse no kuzungura ibyo mu miryango yabo.

Agira ati “Tugomba gukoresha ikoranabuhanga tuvomamo tuvanamo ibitugirira akamaro, iryo koranabuhanga rikadufasha gutera imbere, kandi mube intumwa zo kugeza kuri bagenzi banyu batageze hano ibijyanye n’uburenganzira bwanyu, mubagezaho ibyo mwigiye hano murwanya ihohoterwa iryariryo ryose ryakwangiza ubuzima bwanyu”.

Hatanzwe ubuhamya bw’abana b’abakobwa biteje imbere babigiriwemo inama na Hinga Weze, ndetse bagira inama bagenzi babo nabo uko bashobora kwishyira hamwe, kugira ngo nabo babashe kujya mu matsinda banahabwa ibikoresho na Hinga Weze kugira ngo bizabafashe kurushaho kugira ubuzima bwiza mu miryango yabo.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’amashuri cya GS Gakoro nabo bahawe na Hinga Weze ibikoresho ndetse n’ingemwe z’avoka kugira ngo mubyo bagaburira abanyeshuri ntihazaburemo ibyubaka umubiri, kuko izo ngemwe za Avoka bahawe zibanguriwe urubuto rwa Hass rukungahaye ku ntungamubiri ndetse zigoma no kugera kubaturiye iryo shuri.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *