Police HC na UR Rukara zegukanye ibikombe bya Beach Handball yaberaga Rubavu

Irushanwa ribimburiye ayandi muri Handball nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ryabereye I Rubavu kuva tariki ya 9 Ukwakira kugeza kuya 10 Ukwakira 2021 rya Beach Handball rikinirwa ku mucanga ryegukanywe na Police Handball Club mu bagabo na Kaminuza ya Rukara mu bakobwa.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 10 y’abagabo hamwe n’amakipe 8 y’abagore ariko hafi yayose akaba ari za Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda hamwe na Police, ikipe ya APR Handball isanzwe ihangana na Police ikaba itaritabiriye kuko irushanwa batigeze baryitoza ahubwo imbaraga bazishyize mu kwitegura igikombe cy’Igihugu kizakinwa mu cyumweru gitaha.

Ikipe ya Police HC ikaba yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera Kaminuza ya Nyagatare naho mu bagore Kaminuza ya Rukara yageze ku mukino wa nyuma imaze gusezerera Kaminuza ya Huye, ku mukino wa nyuma Police HC yatsinze Kaminuza ya Rukara itayigoye bituma yisubiza igikombe. Mu bagore Kaminuza ya Rukara nayo yatsinze ku mukino wa nyuma Kaminuza ya Nyarugenge.

Coach Antoine Ntabanganyimana umutoza wa Police Handball yagarutse ku mukino bakinnye wa nyuma nubwo hatari mukeba wabo APR HC avuga ko wari umukino ufunguye kuko nubwo hitabiriye za Kaminuza ariko abakinnyi ba APR HC bakiniye izo kaminuza.

Agira ati “Nubwo APR HC itabonetse ariko abakinnyi bane iyo bagize ikipe baturutse muyandi makipe babasha gutanga akazi kuri Poilce HC, ariko ni byiza kuba iyi mikino yongeye gutangira kuko mwabonye ko tumaze iminsi tuyiteguye kandi tuyikeneye , ikipe twakinnye muri ½ ntabwo yari yoroshye yaduteyemo akoba,naho ikarita y’umutuku twahawe yari ikenewe kuko yarwanaga ku ikipe ye kandi ryari ikosa rya tekinike nkaba nabonye ryari rikenewe”.

Kwizera Jean Pierre umuyobozi wugirije muri Sport wa Kaminuza ya Nyarugenge akaba yaraje ahagarariye amakipe ya Kaminuza we akaba yatangaje ko bagarutse muri Sport kuko ubuyobozi bwa Kaminuza z’u Rwanda rwabishyizemo imbaraga.

Agira ati “Ubuyobozi bwashyize imbaraga mu mikino nkuko mwabonye ko Kaminuza zose zitabiriye ubu twari turangije Inter Kaminuza muri Basketball ariko n’izindi dispuline muri Sport turazitabira ariko ho tuzakina ibyiciro bya Kabiri, byumwihariko muri Handball ho intego nuko tuje gukora impinduka natwe tukabarwa mu makipe ahanganira ibikombe nkuko ubu tumaze kubigeraho mu bakobwa”.

Utabarutse Theogene we yagarutse ku bwitabire bwa za Kaminuza kuko n’ubundi abarangije amashuli yisumbuye berekeza muri Kaminuza avuga ko ubu kugaruka kwazo muri handball bigiye harushaho kuba ihangana rikomeye muri uyu mukino.

Agira ati “Kuba Kaminuza zagarutse ni ibintu bishimishije kandi nibagaruke mu mikino yose kuko bafite ubushobozi ndetse bashobora kugera hose, niyo mpamvu ubu amakipe agiye kurushaho gukora kugira ngo hatazabaho gutungurwa, ikindi mu cyumweru gitaha haraba irushanwa ry’igikombe cy’Igihugu nacyo numva ko kizitabirwa nizi Kaminuza”.

Iyi mikino ikaba yaritabiriwe n’abakunzi ba Handball benshi kuko wabonaga ko ryaje ryari rikenewe , byagaragaye ko mu minsi iri imbere tuzabona  n’abatera nkunga batandukanye kuko ukurikije uko ubwitabire bwabaje kwirebera iyi mikino biratanga icyizere ko nabo baboneka vuba.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *