Mashami yagaragaje ko akiri umwungiriza wa Milutin Sredojević Micho

Kuri uyu wa kane nibwo umukino wahuje ikipe y’igihugu cy’u Rwanda na Uganda mu marushanwa yo gushakisha itike yo kwerekeza muri Qatar mu mikino y’igikombe k’isi.

Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, abafana bakaba batemerewe kuwinjiramo mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umukino watangiye ikipe y’u Rwanda ihabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi, dore ko yakiniraga mu rugo, ariko birangira rubuze amanota y’umunsi.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Bayo Fahad ku munota wa 43 w’umukino ubwo igice cya mbere cyendaga kurangira.

Umutoza Milutin Sredojević Micho nubwo yatoje mu Rwanda abona nta mpinduka zibamo kuko abakinnyi yatoze aribo bagikomeje gukinira u Rwanda akaba we abona ko n’ubusanzwe gutsindwa nuwari umwungirije Mashami Vincent bidashoboka, ndetse niyo mpamvu atashatse gukinisha abakina ku mugabane w’Uburayi kugira ngo yereke Abagande ko bafite abakinnyi bashoboye.

Abakinnyi b’u Rwanda bakomeje gukinira ku gitutu bashaka kwishyura igitego ndetse batekereza no kuba babona ibitego birenze kimwe ariko ikipe ya Uganda ikomeza kwihagararaho iryama ku gitego kimwe yari yabonye kugeza umukino urangiye.

Amavubi nyuma yo gutsindwa na Uganda i Kigali yerekeje Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira ku wa 5. Bageze Entebbe Saa 02H00, berekeza kuri Munyonyo Commonwealth Resort bacumbitsemo.

Umukino wo kwishyura ni ku cyumweru saa 15H00 kuri St Mary’s Kitende, bafite akazi gakomeye ko kureba ko babona umusaruro mwiza, nyuma yo kwitwara nabi i Kigali.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *