Amerika yoherereje u Rwanda Rurangwa wayoboraga Interahamwe ku Gisozi

Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije u Rwanda uRurangwa Oswald w’imyaka 59 wakatiwe n’inkiko gacaca igifungo cy’imyaka 30 kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

U Rwanda rwohereje impapuro zimuta muri yombi mu 2008.

Rurangwa Oswald yoherejwe mu ndege yihariye yamugeje i Kigali ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga ahagana saa kumi z’igicamunsi.

Yahise ashyikirizwa inzego z’umutekano, na zo zimushyira mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi avuga ko uyu Rurangwa Oswald yohererejwe ubutabera bw’u Rwanda kugira ngo arangize igihano cy’imyaka 30 yakatiwe na Gacaca.

Yavuze ko afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe n’inkiko Gacaca cyangwa akemera ibyaha agahita atangira igihano yahawe.

Oswald Rurangwa abaye Umunyarwanda wa 6 Leta zunze ubumwe za Amerika zoherereje ubutabera bw’u Rwanda, ku bantu 23 u Rwanda rwatangiye impapuro zo gutabwa muri yombi bari muri icyo gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kohereza mu bihugu bitandukanye impapuro 1,146 zisaba guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 27 ni bo bamaze koherezwa.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *