Gahunda zose ziterambere zigomba kugendana no kubungabunga ibidukikije

Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda gitangaza ko abaturage batuye mu Mijyi babarirwa ku mpuzandengo ya 18,4%, inzego za Leta zigaragaza ko iyo mibare ikomeza kwiyongera kubera ko umubare munini w’abatuye mu bice by’icyaro bagana Imijyi bagiye gushakayo imirimo.

Mu rwego rwo kugabanya abava mu cyaro bagana Imijyi, mu mwaka wa 2013 Leta y’ u Rwanda yatangije gahunda yo guteza imbere Imijyi yunganira Umujyi wa Kigali, ni Umujyi wa Musanze,Rubavu,Nyagatare,Huye , Muhanga na Rusizi.

Iyi mijyi igenda ishyirwamo ibikorwa remezo bitandukanye hagamije kuyiteza imbere, kugira ngo abajyaga gushakira imirimo I Kigali bayibone hafi batagombye kwimukira Kigali.

Muri buri Mujyi hashyirwamo ibyanya by’inganda n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye bigamije gukurura ishoramali no gutanga akazi ku mubare munini w’abaturage bajyaga Kigali gushakirayo akazi, ibyo bikorwa byongera urujya nuruza muri iyo Mijyi kandi bikorwa hagendeye kuri gahunda ya Leta yo kubungabunga ibidukikije muri gahunda zose ziterambere.

 Mu gutangira iyo mijyi hashyirwamo ibimoteri rusange ku mihanda haterwa ibiti n’ubusitani hagamijwe kurimbisha iyo mijyi, ariko byumwihariko ibyo biti bikagira uruhare mu gutanga umwuka mwiza muri iyo mijyi, kuri ibyo hakiyongeraho ibindi bikorwa remezo harimo inyubako byose bigakorwa hagamije kubungabunga ibidukikije byashoboraga kwangizwa n’ibikorwa bya muntu biterwa ahanini n’abatuye muri iyo mijyi.

Inama y’igihugu y’umushyikirano ya 12 niyo yanzuye ko hashyirwa imbaraga muri gahunda yo guteza imbere Imijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali, ikongerwamo inganda n’ibindi bikorwa byiterambere bishobora gutanga akazi kubatuye iyo mijyi.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’Imijyi /GGGI Munyeshyaka Jean Pierre avuga ko iyo Mijyi igomba kuba ifite impinduka mbere na mbere mu igenamigambi ndetse n’uburyo iteguyemo.

Agira ati “Dushingira ko Umujyi ugomba kuba urimo ibice bitatu kugira ngo tuwugire uwunganira Kigali, hari aho abantu batuye,aho bakorera n’ibikorwa remezo bibafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse n’imihanda yubatswe yatewe inkunga na Banki y’isi yagiye yubakwa muri buri mujyi, kugira ngo hagurwe imihanda mu mujyi ndetse naho umujyi uzakurira kugira ngo abahatuye babe bafite ubuhahirane. Gushyiraho icyanya cy’inganda kugira ngo hahangwe imirimo abashoramali babone aho bashorera imali yabo batange imirimo”.

Guteza imbere Imijyi itandatu yunganira uwa Kigali byagize uruhare mukongera imirimo muri iyo mijyi ndetse nurujya nuruza rw’abantu ruriyongera, uko abantu biyongera muri iyo mijyi ninako ibinyabiziga byiyongera ndetse n’ibikorwa bya muntu bikarushaho kwiyongera, ibi bishobora kugira ingaruka ku bidukikije mu gihe  hadashyizweho ingamba zo kubibungabunga muri iyo mijyi.

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA  kigaragaza ko nkuko itegeko ryo kubungabunga ibidukikije ribigena, gahunda zose ziterambere zigomba kugendana n’ibidukikije, guteza imbere Imijyi yunganira Kigali nabyo bigomba gukorwa bitabangamiye ibidukikije, nkuko bitangazwa na Juliet Kabera Umuyobozi mukuru wa REMA.

Agira ati “Iyi ni gahunda ya Leta yo kwubaka Imijyi ifite ibyangombwa byose kandi itangiza ibidukikije ndetse bigaragara ko abaturage biyongera REMA yakoze ubuvugizi no kugaragaza ibigomba gukorwa naho bigomba gukorerwa,ni byiza ko hagomba kubanza gutegura ibikenewe mbere yo gutuza abantu, ku buryo abantu baza basanga ibikorwa remezo byaramaze gushyirwaho”.

Ni ibikorwa REMA yashyize mungiro ifatanije n’Ikigo mpuzamahanga cyita kubidukikije GGGI (Global Green Growth Institute) aho iki kigo cyatanze ubufasha bwibanze bushingirwaho kugira ngo iyi mijyi yunganire Kigali itaba imbarutso mukwangiza ibidukikije biturutse ku bikorwa bya muntu cyane biganisha mu guteza imbere iyo mijyi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *