Milutin Sredojević yitege impinduka zikomeye ku bakinnyi azi

Kuri uyu wa gatatu Amavubi asoje imyitozo ya nyuma bitegura umkino ugomba kubahuza na Uganda  wo gushaka itike yo kwerekezamu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Mu myitozo ya nyuma itegura umukino ugomba guhuza Amavubi Stars n’Ikipe  y’Igihugu ya Uganda yavuze ko biteguye neza kandi bagomba guhatana kugira ngo baheshe ishema Igihugu.

MASHAMI Vincent Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars yakomeje agira ati”Twebwe nk’abanyarwanda twiteguye neza gutsinda kuko abakinnyi banjye bose bameze neza kandi molare yabo iri hejuru”.

Umukino ubanza uzabera I Kigali aho ‘’Amavubi Stars’’ azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda kuwa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali guhera I saa kumi n’ebyiri z’ijoro, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 I Kampala muri Uganda.

NIYONZIMA Haruna usanzwe ari Capitaine w’Ikipe y’Igihugu avuga ko nk’abakinnyi biteguye neza kandi molare iri hejuru kandi ko abakinnyi bose bazi agaciro k’umukino bagiye gukina, kuko ari umukino wo guhangana nk’Ibihugu by’ibituranyi kandi bifitanye amateka atandukanye.

MASHAMI Vincent nk’umutoza mukuru avuga ko umukinnyi RAFAEL York usanzwe ukina mu ikipe ya AFC Eskilstuna yo muri  Sweden ari umukinnyi mwiza ariko utagomba kwikorezwa umuzigo wo guheka ikipe wenyine ko agomba gufatanya n’abandi gukina kugira ngo batsinde.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma yabereye kuri stade ya Kigali Nyamirambo aba nibo bakinnyi bashobora kuzabanza mu kibuga hatagize igihinduka

Umuzamu:MVUYEKURE Emery (Tusker FC)

Bamyugariro: RWATUBYAYE Abdul (FK Shkupi, Macedonia)
NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia), OMBORENGA Fitina (APR FC), IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)

Abakina hagati: MUKUNZI Yannick (Sandvikens IF, Sweden),NIYONZIMA Olivier Sefu (As Kigali), RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden), NIYONZIMA Haruna (As Kigali)

Abataha izamu: KAGERE Medie (SIMBA SC),TUYISENGE Jacques (APR FC)

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *