Umwaka wa mbere wayisumbuye hamwe n’umwaka wa kane bazatangira tariki ya 18 Ukwakira 2021

Tariki ya 4 Ukwakira 2021 nibwo hatangajwe amanota y’abana barangije amashuri abanza hamwe nabarangije icyiciro rusange,uyu mwaka ukaba warabaye mu bihe bigoye byo guhangana na covid-19 ndetse aba barangije bagomba gukora mu kwezi kw’Ugushyingo umwaka ushize ariko ntabwo byakunze kubera ibihe igihugu cyari kirimo.

Ababyeyi bakoze akazi gakomeye ubwo bafashije abana kwitegura ibizamini ndetse ibi duhawe bigaragaza ko ababyeyi bafatanije n’abarimu mu gutuma abana basubiramo amasomo yabo, mu gihe amashuri yari afunze ndetse n’igihe twatangiraga kwiga.

Ibyavuye mu masuzuma icyiciro cy’amashuri abanza hakoze abanyeshuri ibihumbi 251, 906 muri aba harimo abakobwa 136,830 naho abahungu bari 115,076. Mu cyiciro rusange abakoze bose hamwe ni 121,626 harimo abakobwa 66,240 naho abahungu ni 55,386 .

Abana batsinze neza mu cyiciro cy’amashuri abanza, baza mu cyiciro cya mbere ( Div I) ni 14, 373 bahwanye na 5,7%, abaje mu cyiciro cya kabiri (DivII) ni 54,214 bahwanye na 21,5 %, icyiciro cya gatatu (Div III) ni 75,817 bahwanye 30,1%, icyiciro cya kane (Div IV) ni 63,326 bahwanye na 25,1% , icyiciro cya gatanu aricyo kigaragaza abatsinzwe (Div V) ni 44,176 bihwanye 17,5% aba baba batagejeje kuri y’amanota yuko batsinze. Muri rusange urugero rwo gutsinda mu mashuri abanza ni 82,5%.

Mu cyiciro rusange  abanyeshuri bakoze neza ku buryo baje mu cyiciro cya mbere (Div I) ni 19,238 bahwanye na 15,8%, naho mu cyiciro cya kabiri (Div II) ni 22,576 bahwanye 18,6%, icyiciro cya gatatu (DivIII) ni 17, 349 bahwanye 14,3% mu cyiciro cya kane (Div IV) ni 45,842 bahwanye  37,7%, naho mu cyiciro cya gatanu (Div V) abatarabonye amanota ahagije ni 16,466 bahwanye 13,6%.

Hashingiwe ku mwanzuro wa 10 w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu aho usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bajye mu kindi cyiciro abanyeshuri barangije amashuri abanza bari mu cyiciro cya gatanu 44,176 batabashije kubona amanota abajyana mu mashuri yisumbuye n’abanyeshuri 16,466 nabo batagize amanota abemerera gukomeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Aba ntibazahabwa ibigo nkuko byari bisanzwe bigenda ahubwo bazafashwa kugira ngo basubiremo amasomo mu bigo bigagamo, ndetse n’amashuri yigenga ntabwo yemerewe kubakira. Kubera ko bakiri inyuma mu myigire bityo bakaba bagomba gusibira.

Abanyeshuri bazatangira umwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye hamwe nabazajya mu mwaka wa kane wayisumbuye bazatangira kujya ku mashuri tariki ya 18 Ukwakira 2021 mu gihe abari basanzwemo bo gutangira amashuri nta gihindutse bazatangira tariki ya 11 Ukwakira 2021 igihembwe cya mbere kikaba kizarangira tariki ya 24 Ukubuzo 2021.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *