Uganda yafashijwe n’imvura gutsinda u Rwanda Tanzania itsinda Nigeria bitayigoye

Ni umukino wabereye kuri stade mpuzamahanga ya cricket ihererye I Gahanga. Ikipe y’igihugu ya Uganda niyo  yatsinze Toss,Gutombora kubanza ku Bating  cyangwa ku Bollinga maze bahitamo gutangira ku batinga, gutangira bakubita udupira kugira ngo bashyireho amanota ahagije.

Birumvikana ko u Rwanda rwatangiye rubolinga gutera  udupira runashaka uko rwabuza abagande gutsinda amanota menshi, Abasore b’u Rwanda ntibigeze boroherwa n’Ikipe ya Uganda kuko ikipe y’Igihugu ya Uganda yagaragaje urwego ruri hejuru mugukubita udupira(Batting),kuko  Igice cya mbere cy’umukino(Innings break)  cyarangiye ikipe ya Uganda ishyizeho amanota 311(311 Total runs)

Muri (Overs 50) zingana n’udupira 300,byumvikane ko buri gapira Uganda yagakoragamo inota 1 n’ibice, Abakinnyi 9 ba Uganda nibo basohowe n’u Rwanda.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda arirwo rugiye ku Batinga (Batting) gukubita udupira ari nako bashaka uko bakuraho ikinyuranyo cyashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Uganda kingana n’amanota 311 wongeyeho inota 1 (312 Total runs)

Ryari ihurizo rikomeye cyane ku Rwanda kuko Ikipe ya Uganda ifite ubunararibonye muri uyu mukino ku buryo buri wese yabonaga ko ari akazi katari buze korohera abasore b’u Rwanda.

Umukino umaze overs 20 imvura yahise igwa maze umukino urahagarara u Rwanda rukaba rwari rumaze gushyiraho amanota 62 na wickets 4(abakinnyi basohowe).

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abakuze Clinton Innocent Rubagumya nawe wakurikiye umukino w’abarumuna babo yashimishijwe n’urwego abo bana bagezeho kuko berekana uguhangana mu mikino yabo, ndetse anagaruka uko abona bitwara muri iyi mikino.

Agira ati “Mu byukuri aba bana ba U 19 barashimishije kuko urabona bafite ishyaka kandi bahuza umukino, ikindi burya kugira ishyaka biba kuri buri kipe iri mu marushanwa ariko akarusho kaba bana nuko ubona bahatana kugera ku munota wanyuma, ikindi ni abana bakuze bakunda uyu mukino ku buryo ubona bazavamo ikipe ikomeye mu myaka iri imbere”.

Nyuma abasifuzi baje kureba amanota u Rwanda rwatsindaga muri Overs basanga rutavanaho ikinyuranyo ubugande bwari bwashyizeho, kuko baje gusanga umukino ukomeje u Rwanda rugakomeza gukina Overs zari zisigaye ruri burangize rufite amanota 211 hakaba harimo ikinyuranyo cy’amanota 100 bityo banzura ko Uganda itsinze umukino wabo wa mbere ku kinyuranyo cy’amanota 100.

Perezida wa Cricket mu Rwanda Bwana Musaale Stephen yagize icyo atangaza ku ikipe ya U 19 akurikije uko irimo kwitwara muri iri rushanwa ryo gushaka tike y’igikombe cy’isi, aho ashima uko abana bakina ndetse n’ubutwari bagaragaza.

Agira ati “Nubwo aribwo bwa mbere bakinnye iri rushanwa ariko nabonye ikipe izagera kure kuko barahatana kugera ku munota wa nyuma, mvuze ku mukino bakinnye na Nigeria wabonaga ko Nigeria iyirusha ariko baje kuyitsinda n’ubu iyo tutagira ikibazo cy’imvura na Uganda twashoboraga kuyitsinda, gusa icyo nshima nuko bakiri bato ku buryo mu myaka iri imbere tuzaba dufite ikipe nkuru ikomeye”.

Undi mukino wabaye uyu munsi ku kibuga cya IPRC Kicukiro Ikipe y’igihugu ya Tanzaniya yatsinze umukino wayo wa 3 maze itsinda ikipe y’Igihugu ya Nigeria biyoroheye cyane,kuko ubwo Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yashyiragaho amanota (Batting) Tanzania yasohoye abakinnyi bose ba Nigeria(all out) batsinze amanota 39 gusa(Total runs),

Ibi byahaye ikipe ya Tanzaniya koroherwa n’uyu mukino kuko muri overs 12 n’udupira 72 gusa bari bamaze gusoza umukino kuko bari bamaze gukuraho cyakinyuranyo cyashyizweho na Nigeria batsinda amanota 42 (Total runs) n’umukinnyi 1 wasohotse hanze (1 wickets).

Kuri uyu munsi wa Kane w’irushanwa ryo gushaka tike y’igikombe cy’isi imikino iri bube iratangira ku masaha asanzwe 09:30 ikabera ku bibuga bibiri bitandukanye aho u Rwanda rukina na Namibia mu gihe Uganda iba irimo kwisobanura na Nigeria itagifite icyo iharanira kuko imaze gutsindwa imikino ibiri.

U Rwanda na Namibia na Uganda ayo makipe uko ari atatu amaze gutsinda umukino umwe naho Tanzaniya ikaba imaze gutsinda imikino imaze gukina yose uko ari itatu uyu munsi ikaba iri buruhuke akazi imaze iminsi ikora, ndetse umukino isigaje uzayihuza na Uganda ukaba ariwo uzahita ubaha itike yo kujya mu gikombe cy’isi nubwo akaguru kamwe kamaze kugeramo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *