U Rwanda rutsinze Nigeria yagiye mu gikombe cy’isi Tanzaniya itsinda Namibia

Umunsi wa kabiri w’imikino yamajonjora y’igikombe  cy’isi U 19 muri Cricket u Rwanda rubonye itsinzi yaryo ya mbere naho Tanzaniya ikomeje kwitwara neza kuko itsinze umukino wa kabiri aho yihereranye Namibiya.

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Cricket giherereye mwishuri ry’myuga nubumenyingiro (IPRC KIGALI OVAL), ikipe y’igihugu ya Nigeria niyo  yatsinze Toss.Gutombora kubanza ku batinga  cyangwa ku bolinga maze bahitamo gutangira ba bolinga,kubanza gutangira batera udupira ari nako babuza u Rwanda gutsinda amanota menshi,

U Rwanda rwatangiye rubatinga kubanza gukubita udupira runashaka uko bashyiraho amanota menshi, Abasore bu Rwanda ntibigeze boroherwa n’ikipe  y’igihugu ya Nigeria, kuko batigeze basoza Ovars zabo zose, kuko muri Overs 49 n’udupira 3 abakinnyi bose uko ari 10 bu Rwanda basohowe hanze yikibuga (All out).  Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yarangije ishyizeho amanota 125(125 Total runs).

Muri uyu mukino kapiteni wu Rwanda DIDIER Ndikubwimana yakinnye Overs 48 n’udupira 4 ariko atsindamo amanota 32 gusa.

Igice cya kbiri cyatangiye Nigeria ariyo igiye ku Batinga (Batting) gukubita udupira ari nako bashaka uko bakuraho ikinyuranyo cyashyizweho n’u Rwanda kingana n’amanota 125 wongeyeho inota 1 (126)

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yagaragazaga urwego ruri hejuru ku buryo benshi mubakurikiranaga uyu mukino bayihaga amahirwe yo gutsinda cyane ko aba basore bo banakinnye imikino y’igikombe cy’isi, ariko abasore b’u Rwanda nabo niko barwanaga no kureba uko badefanda amanota bari batsinze, bagenda basohora abakinnyi ba Nigeria.

Umukino warangiye u Rwanda arirwo rwegukanye itsinzi,kuko narwo rwabashije gusohora abakinnyi bose uko ari 10 ba Nigeria(All out).Nigeria ikaba yatsinze amanota 121(Total runs) muri overs 39 n’ubupira 3 bingana n’ubupira 237.

Muri uyu mukino EMILE Rukiriza niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Undi mukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Tanzaniya niya Namibia,Tanzania yabashije gutsinda umukino wayo wa kabiri itsinze Namibia amanota 200 muri Overs 50,Abakinnyi 8 nibo basohotse ku ruhande rwa Tanzania.

Mu gihe Namibiya yabatingaga yari ifite target y’amanota 201,ariko abasosore ba Tanzaniya ntibigeze baborohera kuko muri overs 37 n’udupira 3 bari bamaze gukuramo abakinnyi bose ba Namibia (All out), Namibia ikaba yarimaze gushyiraho amanota 152.

Ku munsi wa gatatu akaba ari ikiruhuko ku makipe yose,imikino ikazakomeza ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021 U Rwanda  rucakirana na Uganda kuri stade mpuzamahanga ya Cricket iri I Gahanga, mu gihe undi mukino uzahuza Tanzaniya na Nigeriya ku kibuga cya Cricket kiri mw’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Kigali (IPRC KIGALI OVAL), Imikino yose ikazatangira ku isaha ya satatu nigice (09:30’).

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *