U Rwanda rwatakaje umukino wa mbere Namibia irawutsinda

Mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi muri Cricket irimo kubera mu Rwanda ahahuriye amakipe y’abatarengeje imyaka 19 agera kuri 5 U Rwanda na Uganda batakaje imikino yabo ya mbere naho Nigeriya yo yari yaruhutse

Ikipe y’Igihugu ya Tanzaniya niyo  yatsinze Toss,Gutombora kubanza ku Bating  cyangwa ku Bollinga maze bahitamo gutangira boringa, ari byo kubanza gutangira batera udupira ari nako babuza U Rwanda gutsinda amanota menshi.

Birumvikana ko u Rwanda rwatangiye Rubatinga kubanza gukubita udupira unashaka uko ushyiraho amanota menshi.Ikipe yu Rwanda ikinnye Overs 45 zingana n’udupira 270,ibi bikaba byatewe n’imvura nyinshi yaririmo n’umuyaga mwinshi byatumye umukino uhagarara.

U Rwanda rukaba rwatsinze amanota 118(Total runs),abakinnyi 6 b’u Rwanda nibo basohowe n’ikipe y’Igihugu ya Tanzaniya (6 wickets)

Byabaye ngombwa ko Ikipe y’Igihugu ya Tanzaniya isabwa gukina Overs 36 nayo kuko ariyo yarigiye ku batting(Gukubita udupira inashaka gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nu Rwanda,kingana n’amanota 118 wongeyeho inota 1

Ntibyasabye ko Tanzaniya ikina Overs zayo zose kuko muri overs 32 gusa bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho nu Rwanda , bakaba bari bamaze gutsinda amanota 122 ( Total runs) mu gihe abakinnyi 6 aribo basohowe n’Ikipe y’u Rwanda.

U Rwanda rukaba rwatakaje umukino wa mbere muri iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi iri kubera mu Rwanda, mu gihe ikipe ya Namibia nayo umukino wayo wa mbere yatsinze Igihugu cya Uganda (wicket 7) yasabwaga gushyiraho ikinyuranyo cy’inota 1 kuko yagize 112 itsinda umukino wayo wa mbere.

Kuri uyu munsi imikino ikaba yakomeje aho iri kubera ku bibuga bibiri.

Tanzaniya na Namibia zatsinze umukino ubanza zikaba zahuriye Gahanga Cricket Stadium, mu gihe u Rwanda narwo rwakinnye umukino wa kabiri na Nigeriya kuri IPRC Kigali Oval imikino yose ikaba yatangiye 09:30, ariko na none uyu munsi ishobora kuza gukomwa mu nkokora n’imvura iteganijwe nyuma ya saa sita.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *