Gukoresha ibinyamitende by’Amashanyarazi bizagabanya imyuka ihumanya ikirere ku cyigereranyo cya 38% bitarenze 2030

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 50% y’imyuka ihumanya ikirere mu Rwanda ituruka ku binyabiziga bikoresha ibikomoka kuri Peteroli, inzobere mu kurengera ibidukikije zisanga hakenewe uburyo buhamye bwo gusimbuza ibyo binyabiziga ibindi bikoresha amashanyarazi ndetse ntibyangize ikirere.

Mu kigo Rwanda Electrical Mobility Limited kigurisha moto zikoresha amashanyarazi ariko by’akarusho kikaba gihindura moto isanzwe ikoresha lisansi igatangira gukoresha amashanyarazi. Muri iki kigo usanga haparitse izamaze gukorwa mu gihe izindi ziba zikivanwamo moteri za lisansi zishyirwamo ibindi bikoresho bituma ikoresha amashanyarazi.

Umwe mu bakanishi bahindura izi moto bazivana ku bikomoka kuri Peteroli akazishyira ku mashanyarazi Hagenimana Jonas, niyo mpamvu abamotari ubu bazishaka cyane kuko moto zikoresha zifite inyungu nyinshi ubu zikaba zikenewe n’abamotali benshi.

Agira ati “Habanza gukurwamo moteri yayo, uyu mwanya wa moteri ni wo uza kwicaramo batiri kuko niba ari moto y’amashanyarazi ikoreshwa na batiri. Hagakurwamo ipine ry’inyuma ry’iyo moto hagashyirwamo moteri, moteri dushyiramo ni ipine ry’inyuma hanyuma hano hari icyo nakwita nk’umutima wa moto ari yo controller nayo ishyirwamo hagahindurwa nakongera umuriro wa moto hagashyirwamo akandi. Iyo moto ifite amavitesi 3 ariko yose akoreshwa n’intoki. Nibwo yihuta, kandi ninabwo iterera cyane kurusha uko yari iri ikoresha lisansi”. 

Munyazikwiye Kambogo Aimable umwe mu bamotari bamaze igihe muri aka kazi, akaba yaramaze kubona iyo moto avuga uko abona harimo itandukaniro ryo gukoresha moto y’amashanyarazi kandi akavuga ko biri no mubirengera ibidukikije kuko nta myotsi ihumanya ikirere isohora nkikoresha ibikomoka kuri Peteroli.

Agira ati “Ubusanzwe litiro ya lisansi ivamo 3000 Rwfs ku mumotari Njyewe akabatiri nguze amafaranga 900 ngakuramo 5000. Ubwo urumva ugiye mu mibare moto ikoresha umuriro niyo yunguka. Kuri moto ikoresha lisansi bigusaba kumena amavuta nibura buri cyumweru ku 5000, ubu ni ukuvuga ngo bya bitanu wabigura n’ibirayi ukabishyira abana, nta kuvuga ngo nzambika segema, mbese nta bibazo, ikindi ntabwo isohora imyuka ihumanya ikirere. “

Munyantore Silidiyo ugikoresha moto ya lisansi kuko ataragira amahirwe yo kubona ikoresha amashanyarazi iyo aganira n’abagenzi be bamaze kuzibona usanga yibaza uko yazayihinduza kuko bishoboka ko byaba bihenda.

Agira ati “Buri wese aba yibaza ati ese ibi bintu byo guhinduza moto iva kuri lisansi ujya kuri moto ikoresha umuriro biramutse bihenze ayo mafaranga nayabona gute? Ariko abaye ari amafaranga umuntu yabona bitagoranye twazihinduza twese, kuko icyo dushyize imbere usibye inyungu twavanamo natwe turashaka kurengera ibidukikije.”

Donald Kabanda Rukotana, umuyobozi w’ikigo Rwanda Electrical Mobility Limited, avuga ko uyu mushinga ukiri mu ntangiriro ariko ngo uzakomeza kugenda waguka.

Agira ati “Bitarenze uyu mwaka haraba harangije umushinga dufitanye na UNDP wo guhindura moto nibura 100. Twahereye kuri moto nkeya kandi zari zimaze umwaka zikora harebwa igerageza,noneho ubu ngubu twinjiye mu mushinga wo guhindura izigiye kujya mu muhanda zigakoreshwa n’abamotari noneho umushinga ukazamuka ababishaka bakatugana tukazibahindurira, kandi natwe ntabwo dukeneye kubahenda kuko harimo no kubungabunga ibidukikije.”

Ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, kivuga ko ibinyabiziga muri rusange byihariye 50% y’imyuka ihumanya ikirere cy’u Rwanda ndetse bisi zitwara abagenzi na moto bikaba byihariye 34%.

Mu gihe ubu mu Rwanda habarurwa moto zikabakaba ibihumbi 80, Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda Dr. Egide Kalisa avuga ko kuzihindura zigakoresha amashanyarazi byaba ari igisubizo gikomeye ku bidukikije, ubuzima bw’abantu n’ubukungu.

Agira ati “Ufashe nka moto zose  ziri i Kigali ukazihindura zikaba zikoresha amashanyarazi byagabanura hafi kilotone ibihumbi 70 zahumanyaga ikirere. Kugabanuka ku mwuka wanduye byonyine kuri 20% ni ikintu gikomeye cyane ku buryo bishobora gutuma igihugu cyizigama miliyoni 17 z’amadorali zakoreshwaga ku bantu bajyaga kwivuza indwara z’ubuhumekero n’ibindi.”

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bigera hafi ku 10 bitanga serivisi z’ubwikorezi bwifashisha moto, imodoka n’amagare byose bikoresha amashanyarazi. Gusa nanone ngo hakenewe kongerwa imbaraga mu bikorwa remezo bifasha ibyo binyabiziga n’ibinyamitende kubona amashanyarazi hose, nkuko umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga Global Green Growth Institute mu Rwanda Okechukwu Daniel Ogbonnaya abivuga. 

Agira ati “Niba ari ikintu witayeho nka leta ugomba gushishikariza abikorera bagashora imali mu bikorwa remezo birimo nka sitasiyo zo kongera amashanyarazi kuko icyo gihe byakwihutisha iyi gahunda kurushaho. “

Umuyobozi wungirije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije “REMA” Faustin Munyazikwiye na we avuga ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose ariko rukagera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya icyirere.

Yagize ati “Mu gihe rero u Rwanda rwiyemeje ko ruzagabanya iyi myuka yangiza ikirere ku cyigereranyo cya 38% bitarenze 2030 kwakira no gukoresha izi modoka zikoresha amashanyarazi bizaba kimwe mu bisubizo bizadufasha kugera kuri iyo ntego n’ibyo igihugu kiyemeje. “

Hari ibigo na sosiyete zifite ibisubizo binyuranye mu bwikorezi budakoresha lisansi cyangwa ibikomoka kuri peteroli muri rusange. Muri byo harimo Volkswagen, Rwanda Electrical Mobility Limited, Ampersand, GuraRide, Rwanda Adventures, Victoria Motors na SAFI.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *