Month: October 2021

U Rwanda rwongeye kubona indi ntsinzi ya gatatu mu mikino ibera mu Rwanda

U Rwanda rwongeye kubona indi ntsinzi ya gatatu mu mikino ibera mu Rwanda

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Imikino Nyafurika y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo muri Cricket,igeze ku munsi wa gatanu.Uyu munsi hakaba habaye imikino 2 gusa, 09:15’ Uganda yakiriye Ghana kuri stade mpuzamahanga ya Cricket iri I Gahanga, mu gihe Lesotho n’u Rwanda bakiniraga muri IPRC Kigali. Ni umukino wagombaga kuba kuwa gatatu ariko uza guhagarikwa n’imvura nyinshi yaguye, ariyo mpamvu byatumye uba kuri uyu wa kane Ni umukino watangiye ku isaha ya 11:15’ kuko habaheho kubanza gutunganya ikibuga, muri uyu mukino kandi amakipe yombi yakinnye Overs 11 aho gukina Overs 20 nkuko bisanzwe bitewe nuko igihe cyari cyamaze kugenda. U Rwanda nirwo  rwatsinze Toss(Gutombora kubanza ku Bowling cyangwa ku Batting)  maze ruhitamo kubanza gukubita udupira(Batting ) ari nako rushaka gushyiraho amanota
Barbados mu nzira za Repubulika yatoye perezida wayo wa mbere

Barbados mu nzira za Repubulika yatoye perezida wayo wa mbere

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Barbados yatoye perezida wayo wa mbere mu gihe iri kwitegura kuba Repubulika, ikavanaho Umwamikazi Elizabeth nk'Umukuru w'Igihugu. Inkuru dukesha BBC ivuga ko Dame Sandra Mason, w'imyaka 72, biteganyijwe ko azarahira tariki 30 z'ukwezi kwa 11, izaba ari isabukuru y'imyaka 55 y'ubwigenge bw'iki gihugu ku Bwongereza. Sandra Mason wabaye umugore wa mbere wakoze mu rukiko rw'ubujurure, yari asanzwe ari guverineri mukuru wa Barbados kuva mu 2018. Umwaka ushize nibwo leta yari akuriye yatangaje ko ishaka guhindura uko igihugu gifatwa kikaba repubulika. Itangazo ryayo ryagize riti: "Igihe kirageze ngo Barbados isige inyuma byuzuye amateka y'ubukoloni. Izi mpinduka zari zarifujwe mu itegekoshinga ryavuguruwe mu 1998". Amatora y'amateka yabaye kuwa gatatu yabanje kwemezwa n'...
Mu mwaka wa 2020 abantu 286 bahamwe na ruswa-Umuvunyi Mukuru

Mu mwaka wa 2020 abantu 286 bahamwe na ruswa-Umuvunyi Mukuru

Amakuru, RWANDA, UBUTABERA
Urwego rw'Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu 286 bahamwe na ruswa ku buryo bwa burundu ndetse bagatangazwa ku mugaragaro ku rutonde rw'abahamwe n'icyo cyaha. Ubwo yatangarizaga Inteko Rusange y'imitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi byo mu mwaka ushize w'ingengo y'imari, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko umubare munini w'abahamwe n'icyaha cya ruswa ari abagabo kuko ari 249 bangana na 87% mu gihe abagore ari 37 gusa bangana na 13%. Na ho miliyoni 732 z'amafaranga y'u Rwanda n'amadorali ya Amerika 147 915 ari yo yakoreshejwe muri icyo cyaha. Ku rundi ruhande ariko abo cyahamye uko ari 286 na bo baciwe ihazabu ingana na miliyari imwe na miliyoni 238 z'amafaranga y'u Rwanda ndetse n'ibihumbi 432 by'amadorali ya Amerika....
Muri Groupe A imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo irakomeje

Muri Groupe A imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo irakomeje

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Imikino nyafurika y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo muri Cricket irakomeje,imikino yatangiye ku isaha ya  09:15’ Malawi yakiriye Seychelles kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket iri I Gahanga, mu gihe Eswatini na Ghana bakiniraga muri IPRC Kigali. Mu mukino wabereye muri IPRC ya Kigali Ghana niyo yatsinze Toss(Gutombora kubanza ku Bowling cyangwa ku Batting)  maze ihitamo kubanza gutera udupira(Bowling) ari nako babuza Eswatini gushyiraho amanota menshi.     Igice  cya mbere cyarangiye(Fust inning break) Eswatini ishyizeho amanota 74(Total runs) muri overs 20 zingana n’udupira 120,mu gihe abakinnyi 9 ba Eswatini aribo basohowe n’abasore ba Ghana.  Ikipe y’igihugu ya Ghana niyo yegukanye itsinzi kuko yabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Malawi m
Minisitiri Mbabazi avuga ko Afurika ikize kandi ikungahaye kuba ifite urubyiruko

Minisitiri Mbabazi avuga ko Afurika ikize kandi ikungahaye kuba ifite urubyiruko

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Inkuru dukesha RTV kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rose Mary Mbabazi yagejeje ijambo ku bitabiriye YouthConnekt muri Ghana, avuga ko Africa ikize kandi inakungahaye kuba ifite urubyiruko ruzima kandi rutekereza kure. Minisitiri Mbabazi akaba yahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango. Nubwo icyorezo cya Covid 19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, hari icyizere ko urubyiruko rwa Afurika rushobora kugira uruhare mu guhanga indi mirimo myinshi mu kuzahura ubu bukungu. Ibi ni bimwe mu byagarutswe ku munsi wa mbere w’Inama mpuzamahanga y’Urubyiruko izwi nka YouthConnekt Africa irimo kubera muri Ghana. Mu gutangiza iyi nama ibaye ku nshuro ya kane, urubyiruko rwibukijwe ko rudakwiye kumva ko aribo kibazo Africa ifite ahubwo ko aribo gisubizo kandi umug
Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2021 izitabirwa n’abakinnyi batatu bahatanira shampiyona y’Afurika

Rwanda Mountain Gorilla Rally ya 2021 izitabirwa n’abakinnyi batatu bahatanira shampiyona y’Afurika

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Isiganwa ry’imodoka risanzwe ribera mu Rwanda “Rwanda Mountain Gorilla Rally” riri  mu masiganwa 7 yatoranyijwe uyu mwaka  ashyirwa muri shampiyona y’Afurika aho  iri siganwa ritanga amanota ku mukinnyi uzegukana shampiyona y’Afurika ya 2021 “FIA African Rally Championship 2021”. Umunsi wa mbere w’isiganwa uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 kuri Stade Amahoro i Remera, hakazakinwa agace kari gasanzwe kazwi nka Super Stage, ubusanzwe kaba ari agace ko gushimisha abafana ariko amanota yako akaba atazabarwa. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi ushinzwe tekinike muri Rwanda Mountain Gorilla Rally, Gakwaya Eric, yavuze ko abasiganwa bo mu Rwanda batagize umwanya wo kwitegura kubera icyorezo cya Covid-19 ariko bizeye ko bazitwara neza cyane ko n’abandi bazaba b
Meteo Rwanda iraburira abantu kwitwararika imvura y’iminsi ibiri

Meteo Rwanda iraburira abantu kwitwararika imvura y’iminsi ibiri

Amakuru, IBIDUKIKIJE, RWANDA
Meteo Rwanda iraburira abantu ko hagiye kugwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 20 na 40 ku minsi iteganijwe mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu ntara y’Iburengerazuba. Intara y’Amajyaruguru no mu ntara y’Amajyepfo cyane cyane mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hagati y’umugoroba wo kuwa 19 Ukwakira na tariki ya 21 Ukwakira 2021 Zimwe mu ngaruka ziteganijwe harimo imyuzure cyane cyane ahegereye imigezi ikunda kuzura bikaba byateza isuri n’inkangu ndetse no gusenyuka kw’ibikorwa remezo n’ibihingwa. Kutareba neza uko umuhanda ungana biganisha mu guteza impanuka, bityo abashoferi bakaba baburirwa kwitwararika. Ingaruka k’ubuzima bitewe n’umuvuduko mwinshi w’amazi mu gihe imvura irimo kugwa ari nyinshi. Mu mujyi wa Kigali ikirere cyahinduye isura
Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo u Rwanda rwabonye itsinzi ya mbere

Imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo u Rwanda rwabonye itsinzi ya mbere

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Umunsi wa 3  w’imikino nyafurika y’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo muri Cricket,imikino yatangiye kwisa 09:15’ Malawi yakiriye Ghana kuri stade mpuzamahanga ya Cricket iri I Gahanga, mu gihe Uganda na Lesotho bakiniraga muri IPRC Kigali. Mu mukino wabereye I Gahanga Ghana niyo yatsinze Toss(Gutombora kubanza ku Bowling cyangwa ku Batting) maze ihitamo kubanza gutera udupira(Bowling) ari nako babuza Malawi gushyiraho amanota menshi. Igice  cya mbere cyarangiye (Fust inning break) Malawe ishyizeho amanota 95(Total runs) muri overs 20 zingana n’udupira 120,mu gihe abakinnyi 8 ba Malawi aribo basohowe n’abasore ba Ghana. Ikipe y’Igihugu ya Ghana niyo yegukanye itsinzi kuko yabashije gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho na Malawi muri Overs 12 gusa  bar
Ikigo cya Iwawa cyashyikirijwe ubwato bugezweho

Ikigo cya Iwawa cyashyikirijwe ubwato bugezweho

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU, UBUREZI
Ikigo cya Iwawa kigorora urubyiruko cyahawe ubwato bugezweho bugomba gufasha icyo kigo gutwara urwo rubyiruko ruhafatira amasomo rujya kwivuza muri Hospital ya Rubavu. Ubundi byajyaga bigora ababyeyi babo bana bajyaga kubasura cyangwa se basoje amahugurwa bahakorera, hariho ababyeyi byagoraga kugenda mu bwato busanzwe naho ubwatanzwe n’umukuru w’Igihugu bigaragara ko bugezweho. Uru rubyiruko rukaba rushimira Umukuru w’Igihugu wabahaye ubu bwato bugezweho kandi bagashimira inkunga ahora abagenera kuko n’abarimu bajya ku bigisha bari bakeneye kugenda mu bwato bumeze neza utagenda ukora mu mazi. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney akaba ariwe wabushyikirije uru rubyiruko hamwe n’ikigo cya Iwawa gitangirwamo ayo mahugurwa. @Rebero.c
IREME Nursery School igisubizo ku babyeyi muri Karama ( Norvege)

IREME Nursery School igisubizo ku babyeyi muri Karama ( Norvege)

Amakuru, RWANDA, UBUREZI
Ishuri IREME Nursery riherereye mu murenge wa Kigali aho bakunze kwita Karama-Norvege rikaba ari ishuri rimaze igihe gito ritangiye ariko rikaba ritanga icyizere ku bana baryigamo kuko bahabwa ireme ry’indimi eshatu zikunze kugora abana biga mu Rwanda. Abana bo mu Ishuri rya IREME Nursery bari kumwe n'ababyeyi babo batarambara na nyuma yo guhabwa imyenda y'ishuri ababyeyi bumiwe Umuyobozi w’ishuri Hitimana Isaac avuga ko gushyiraho iri shuri byari igisubizo ku babyeyi bafite abana batuye muri uyu murenge wa Kigali ariko bakaba bafite ubushobozi buke bwo gushyira abana babo mu mashuri ahari cyangwa ngo babashe kubohereza ahandi. Agira ati “Kimwe mu bibazo dushaka gukemura ni ikibazo abana bahura nacyo cy’indimi zikoreshwa mu mashuri hano mu Rwanda arizo Igifaransa, Icyonge