Nyamagabe: Kopabinya Farm Service Center igisubizo ku bahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro

Abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro babonye igisubizo muri KOPABINYA Farm Service Center yabegerejwe, kandi n’Akarere ka Nyamagabe kemeye gushyiramo iguriro ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi biboneka mu karere kose.

Kopabinya yatangiye mu mwaka wa 2012 ari Koperative igeza inyongeramusaruro ku bahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Nyamagabe, ubu hakaba hariyongereyemo ubucuruzi bw’imiti ndetse n’ivuriro ry’amatungo, ubujyanama n’amahugurwa.

Kopabinya Farm Service Center nyuma yo guterwa inkunga na Hinga Weze uyu munsi tariki ya 24 Nzeri 2021 yatashywe ku mugaragaro n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wungirije wa Hinga Weze n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe.

Abahinzi n’Aborozi bo mu Karere ka Nyamagabe bishimiye gutahwa kwa Kopabinya FSC kuko ku bahinzi bavuga ko ubutaka bwabo busharira ariko bakaba babonye inyongeramusaruro hafi, naho aborozi bo imiti y’amatungo ndetse n’ubuvuzi bibari hafi, kandi bose bagahuriza hamwe inama bagirwa mu bikorwa byabo.

Mukarurangwa Monica uhagarariye Koperative Umurimo ikorera mu Murenge wa Tare akaba ari umufatanyabikorwa wa Hinga Weze.

Agira ati “Nk’abagore kugira ngo tubone inyongeramusaruro ntabwo twazibonaga hafi, ariko kubwo ubufatanye bwa Hinga Weze badushyiriye ikigega hafi. Ariko ubu dufite amahirwe yuko hano ari hafi yacu cyane kandi tukahabona byose dukeneye, ikindi cyatunejeje ni iguriro ry’imbuto rigiye kuhashyirwa n’Akarere kacu”.   

Ayinkamiye Donathila umwe mu banyamuryango ba Kopabinya  ashima igikorwa bagezeho cyo kuba bavuye mu bukode bakaba biyubakiye inzu batashye ku bufatanye bw’Akarere kabo na  USAID/Hinga Weze.

Agira ati “Usibye kuba ifumbire yimborera ywatikoreraga ariko ifumbire mvaruganda yatugoraga kuyibona, kuko kugira ngo tuyibonye twayitumaga I Kigali, ubutaka bwegereye ishyamba burasharira cyane kuba habonerse iyi nzu ikaba izajyamo n’iguriro kandi ikaba iri hafi y’imirenge myinshi ikora ku ishyamba rya Nyungwe ni igisubizo ku bahaturiye, ikindi kuba habonetse ahantu habiri muri Nyamagabe birarushaho kworohereza abarangura inyongeramusaruro”.

Mukakomeza Donathila umuyobozi wa Kopabinya FSC hano mu kigo cyacu hazatangirwa amahugurwa, ubujyanama ubu tukaba duteganya no gupima ubutaka ndetse no gutera intanga mu matungo.

Agira ati “Iki kigo gifitiye inyungu kubagishinze harebwa inyungu ku muhinzi n’umworozi kuwabigize umwuga nushaka kubyinjiramo, kikaba ari igisubizo muri aka Karere ndetse no mu Turere tutwegereye, ibijyanye n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi twajyaga kuvana Kigali bikatugeraho biduhenze kandi bitinze ubu bizajya biboneka hano”.

Umuyobozi mukuru wungirije muri Hinga Weze Mukamana Laurence iki kigo twafunguye ku mugaragaro gifite intego yo kugera kuri benshi muri aka Karere ka Nyamagabe.

Agira ati “Iki kigo kizafasha abahinzi bo hasi no kubigisha bakabashyiriraho imirima y’intangarugero kugira ngo nabo bacuruze byinshi,iyo byaguzwe n’umuhinzi umusaruro uriyongera kuko bafitemo inyongeramusaruro zose hamwe n’imiti y’amatungo kandi ubworozi n’ubuhinzi birajyana, kandi intego bafite ni ukugera ku bahinzi benshi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure ashima Kopabinya kuko isanzwe ifatanya n’Akarere mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, uyu munsi ikaba yateye intambwe yo kwegereza abanyamuryango babo ibikorwa byabo.

Agira ati “Iyi ntambwe bateye yo gukora Center izajya itangirwamo amahugurwa ikanagurishirizwamo inyongera musaruro, kuba hagaragaye uruhare rwabo nk’abahinzi n’aborozi bishyize hamwe kandi bagamije guteza imbere ubwo buhinzi n’ubworozi mu Karere kacu, kikaba ari igikorwa dushima kuri bo ubwabo bagize icyo gitekerezo bagakusanya amikoro, ariko hagashimwa na Hinga Weze yabateye inkunga kugira ngo ibi bibe bigezweho”.

Abagize iyi Kopabinya FSC abenshi basanzwe bacuruza inyongeramusaruro ariko bagiye kubishyira ku rundi rwego rw’ubucuruzi,ariko nabo bakagira imirima bahinga bakagira nuko bigisha abaturage kuvugurura umusaruro ndetse bakanabongerera ubumenyi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *