Abatuye Cabo Delgado bashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda zabakijije ibyihebe

Abatuye Akarere ka Palma mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, barashimira inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’iziki gihugu zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango ndetse bikabagira impunzi mu gihugu cyabo.

Ubu iwabo hari amahoro n’ituze ku buryo abasaga ibihumbi 25 bamaze kugaruka mu byabo.

Mu mujyi wa Palma urujya n’uruza rwatangiye kugaruka, ibikorwa by’ubushabitsi n’ubucuruzi muri rusange nabyo bitangiye kuzura umutwe.

Ku batuye Palma ngo u Rwanda rwabagaruriye icyizere cy’ubuzima kandi ngo ntako bisa kubona ubufatanye buranga inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’igihugu cyabo cya Mozambique.

Mu ntara ya Cabo Delgado habarurwa abakabakaba miliyoni bakuwe mu byabo n’ibyihebe.

Umunyamakuru wacu, Divin Uwayo na Cameraman Bienvenue Mbarushimana bageze mu gace ka Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado, aho bazasura inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejweyo kurwanya ibyihebe.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *