Tunisia yisubije igikombe u Rwanda rwegukana umwanya wa gatandatu

Imikino Nyafurika yaberaga mu Rwanda muri Volleyball irangiye, Tunisia yongeye kwisubiza igikombe itsinze Cameroun amaseti 3 kuri imwe.

Imikino yigijwe imbere kubera ko bagomba gutanga amazina azitabira igikombe cy’isi cya Volleyball kizabera mu Burusiya, amakipe azahagararira umugabane w’Afurika akaba ari Tunisia hamwe na Cameroun, nkuko byari muri 2019.

U Rwanda na Uganda byongeye guhura bishaka umwanya wa gatanu hamwe n’umwanya wa gatandatu,umukino ukaba warangiye Uganda itsinze u Rwanda amaseti 3-1 bityo Uganda yegukana umwanya wa gatanu.

Isize irihe somo ku ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball

Mu byagaragaye ntabwo amakipe ategurwa aruko irushanwa ryegereje, niyo mpamvu ubuyobozi butagomba kwishimira ko bwateguye neza irushanwa gusa, ahubwo rigomba no gutegura amakipe aryitabira.

Bimwe mu byagaragaye mu itegurwa ry’ikipe y’igihugu nuko hajemo amarangamutima ndetse no kudahuza n’abakinnyi cyane cyane abasanzwe ari abakinnyi bakomeye,kandi ubuyobozi bukirinda kuvangira abatoza kuko ntabwo wabasha kubagenzura kandi ubaha amabwiriza bagenderaho.

Abakinnyi baritanze ariko nabo bakenewe kuganirizwa kugira ngo wumve ibibarimo kuko ntabwo ari inyamaswa, kandi nabo bafite uko babonye iri rushanwa rirangiye mbese habeho kwinegura no gutangira gutegura ayandi ari imbere.

U Rwanda mu bagore ruracyari ku rugamba

Ikipe y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball ikomeje kwimana u Rwanda kuko imikino ibiri imaze gukina yombi yarayitsinze, uyu munsi ikaba ifite umukino n’ikipe ya Senegal saa kumi n’ebyiri.

Umukino isigaje gukina ukaba uzabahuza n’ikipe y’igihugu ya Senegal kugeza ubu nayo ikirimo kwishakisha, ikaba yiteguye ko igomba gusohoka mu itsinda ryabo ari iya mbere kuko ubu yamaze kubona tike ya ½  mu mikino Nyafurika y’abagore bwa mbere mu mateka yayo ibera mu gihugu kimwe n’iya bagabo.

Abanyarwanda ubu bari mu byishimo kubona aho ikipe yabo y’abagore ya Volleyball yitwara neza mu mikino Nyafurika, kandi nabo ubona ko bayiri hafi mu kuyifana.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *