Impunzi zavanwe i Gihembe zikajyanwa i Mahama zabyakiriye gute?

Inkuru dukesha RTV/Bamwe mu mpunzi zisaga 2000 zavuye mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi, zikimurirwa mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe,  zirishimira ko imibereho yabo n’imiturire byahindutse ku buryo batagihangayika batinya ko imivu y’imvura yabatwara, kuko batakiri mu manegeka.

Ibi barabivuga mu gihe guhera tariki ya 20 Nzeli 2021,  Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi ikomeza  igikorwa cyo kwimura Izi mpunzi izikura  Gihembe zijya  i  Mahama.

Mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, imyiteguro yo kwakira impunzi zizava mu nkambi ya Gihembe  mu karere ka Gicumbi  irarimbanije.

Bagiye kuza basanga bagenzi babo  basaga ibihumbi 2 bamaze kuhagera, bakaba bishimira ko bakuwe mu manegeka ndetse bakaba barahasanze ibikorwaremezo bitandukanye batabonaga mu nkambi ya Gihembe.

Itsinda ry’abayobozi bahagarariye amashami ya  Loni akorera mu Rwanda, harimo iryita ku mpunzi, iryita ku mibereho, UNFPA, ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya cyita ku butwererane (KOICA) n’indi miryango nterankunga basuye inkambi ya Mahama bareba uko imyiteguro yo kwakira izindi mpunzi zizava mu karere ka Gicumbi ihagaze ndetse n’imishinga izafasha izi mpunzi.

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mibereho UNFPA ishami ry’u Rwanda, Mark Bryan Schreiner ashima uburyo impunzi mu Rwanda zitaweho.

Ashimangira ko izi mpunzi zo mu nkambi ya  Gihembe zigiye kwimurirwa i Mahama mu karere ka Kirehe, imibereho yazo izahinduka Kuko bahafite imishinga myinshi.

Umuyobozi w’inkambi ya Mahama, Vuganeza Andre avuga ko iyi nkambi ifite ibikorwaremezo byose birimo amashuri kuva ku y’inshuke kugera mu yisumbuye, ibibuga by’imyidagaduro, amasoko y’ibicuruzwa bitandukanye, imihanda, uruganda rutunganya  amazi ava mu mugezi w’Akagera ndetse n’ibigo nderabuzima bibiri.

Inkambi ya Mahama iri ku buso bwa hegitari 160, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 61 822, kuri ubu harimo abantu ibihumbi 45.

Iyi nkambi ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi, kuri ubu yamaze kugeramo  abavuye mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe, ndetse ikaba iri no kwakira abava mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *