U Rwanda rwatsinze umukino wa gatatu muri Botswana

U Rwanda rutsinze umukino rwakinagamo n’ikipe y’igihugu ya Botswana, mu mikino yo gushaka ticket y’igikombe cy’isi,imikino iri kubera mu gihugu cya Botswana.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yatsinze TOSS(Guhitamo kubanza ku Bowling cyangwa ku Batting),Gutera udupira unabuza abo muhanganye gutsinda amanota menshi,no gukubita udupira ugamije gutsinda amanota menshi.

Maze ruhitamo kubanza kubolinga (Bowling) mu gihe Botswana yatangiye ibatinga (Batting)

ikipe y’igihugu ya Botswana ishyizeho amanota 94 muri Overs 20 zingana n’udupira 120,mu gihe abakinnyi 9 b’ikipe y’igihugu ya Botswana aribo basohowe (9 wickets)

U Rwanda arirwo rugiye ku Batting,gukubita udupira rusabwa gukuraho ikinyuranyo ikipe y’igihugu ya Botswana yari imaze gushyiraho kingana n’amanota 94 bakongeraho inota 1, bisobanuye ko basabwaga amanota 95.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyigeze yoroherwa na Botswana kuko byasabye gutegereza ko hakinwa udupira twose uko ari 120 duhwanye na overs 20, Igice cya 2 cyarangiye ikipe yu Rwanda itsinze ku manota 95(95 runs) mu dupira 120 bakubise (20 overs) mu gihe abakinnyi 7 ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda aribo basohowe na Botswana (7 wickets). Bisobanuye ko u Rwanda rwatsinze ku kinyuranyo cy’inota 1 na wickets 3.

Henriette Ishimwe yagizwe umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gufashja u Rwanda gutsinda ku mukino wa kane aho yatsinze 19 runs ku ikipe yakiriye irushanwa.

U Rwanda rukaba rusigaje umukino wanyuma wo mu matsinda aho ruzisobanura n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe kuri uyu wa kane taliki ya 16 z’uku kwezi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *