Akarere ka Bugesera mu kwakira irushanwa rya Rwanda Cup

Mu isubukurwa ry’imikino mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda, irushanwa ribimburiye ayandi ni irya Rwanda Cup rizaba mu kwezi gutaha tariki ya 23-24 na 30-31 Ukwakira 2021, iyi mikino ikazabera no mu Karere ka Bugesera kuri Stade yaho nubwo nta kipe bagira, ariko ni intangiriro yo gukundisha Abanyabugesera Handball.

Nyuma yuko hateranye inama ya Tekinike tariki ya 12 Nzeri uyu mwaka, bemeje ko amarushanwa agomba gutangira mbere yuko umwaka urangira.

Abanyamuryango ba Handball ndetse na bamwe mu bakunzi bayo ni bamwe mu bitabiriye kwikingiza mu ba mbere ndetse inking zose bakaba baramaze kuzibona.

Mayor wa Bugesera Bwana Mutabazi Richard akaba ari umwe mu bayobozi b’Uturere bakunda imikino, akaba yarasabye ubuyobozi bwa Handball ko nubwo nta kipe bagira iba mu Karere ka Bugesera bitababuza kuhakorera amarushanwa atandukanye mu gihe bagitekereza uko bazashyiraho ikipe muri ako Karere.

Bamwe mu banyamuryango ba FERWAHAND baharanira ko umukino wa Handball urushaho kumenyekana mu gihugu hose, bimwe mu bitekerezo batanga ni uko mu Ntara habera amarushanwa menshi cyangwa umunsi umwe, imwe mu mihanda yo muri Kigali igafungwa hagakinirwamo Handball ari yo bita “Street Handball”.

Tariki ya 9 Nzeli 2021 nibwo  Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryandikiye abanyamuryango baryo ribamenyesha ko bemerewe gusubukura imyitozo, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus (COVID-19).

Nyuma ya “Rwanda Cup” irindi rushanwa rizakurikiraho ni iribanziriza gutangira Shampiyona (Pre-season Tournament) rizaba tariki ya 13-14 Ugushyingo 2021, rikazabera muri Kigali no muri Sitade ya Bugesera.

Amakipe ariyo banyamuryango ba FERWAHAND bakaba baratangiye imyitozo kugira ngo igihe kizagere baramaze kumenyera kandi abenshi bamaze kuyaitangira kuko n’igihe cy’amarushanwa cyamaze kumenyekana

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *