Eswatini yaguye mu maboko y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda muri Cricket

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021 nibwo ikipe yu Rwanda y’abagore muri cricket yakinaga umukino wayo wa 2 wo gushaka ticket y’igikombe cy’isi kizaba muri Gashyantare 2022 muri Afurika yepfo

N’imikino iri kubera mu gihugu cya Botswana, N’umukino yakinagamo n’ikipe y’igihugu ya Eswatini, nyuma yo gutsinda umukino wabo wambere ubwo bisasiraga Mozambique uyu munsi ikipe y’igihugu cya Eswatini ikaba yatsinzwe ikinyuranyo cy’amanota 185.

Muri uyu mukino u Rwanda nirwo rwatangiye rubatinga (Batting),gukubita udupira unashyiraho amanota,mu gihe ikipe y’igihugu ya Eswatini yatangiye iboringa(Bowling) Gutera udupira banabuza u Rwanda gutsinda amanota menshi,
Ikipe yu Rwanda ntiyigeze yorohera Eswatini kuko igice cyarangiye u Rwanda rutsinze amanota 204(Total runs) mu dupira 120 bari bamaze gukubita tungana na Overs 20,mu gihe ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda abakinnyi 5 aribo basohowe n’ikipe ya Eswatini (5 Wickets).

Mu gihe ikipe y’igihugu ya Eswatini ariyo igiye kubatinga (Batting), gusa byarakazi gakomeye kuko byayisabaga gukora ikinyuranyo cy’inota 1 k’umunota ikipe y’u Rwanda yarimaze gushyiraho,byumvikane ko yasabwaga gutsinda amanota 205.

Ikipe y’igihugu ya Eswatini ntibyigeze biyorohera kuko muri Overs 9 gusa zingana n’udupira 54 u Rwanda rwari rwamaze gukuramo abakinnyi bose ba Eswatini (All out), mu gihe bari bamaze gutsindamo amanota 19 gusa (Total runs)

Muri uyu mukino GISELE Ishimwe niwe wabaye umukinnyi mwiza wumukino. Ku munsi wejo ikipe yu Rwanda ikazisobanura n’ikipe y’Igihugu ya Tanzania.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *