Urwego SittingVolleyball igezeho rurashimishije – Umutoza Nsengiyumva JMV

Imikino ya Paralimpike irangiye yaberaga mu gihugu cy’Ubuyapani u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe y’Igihugu y’abagore, imikino yose y’amatsinda rwarayitsinzwe ariko mu mikino yo gushaka imyanya narwo rutsinda Igihugu cyakiriye iyi mikino Ubuyapani.

Abayoboye Delegation hamwe n’abahagarariye abakinnyi bagiye muri Japan

Mu makipe yari kumwe n’u Rwanda mu matsinda uko ari atatu yaje mu myanya ya mbere itanu, kuko Amerika yegukanye umwanya wa mbere, Ubushinwa butwara umwanya wa kabiri naho Uburusiya butwara umwanya wa gatanu.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball Bwana Nsengiyumva Jean Marie Vianney, yatangaje ko nyuma yuko iyi kipe yitabiriye iyi mikino ku nshuro ya kabiri, ubu nibyo yitwaye neza kuko yazamuye urwego rwayo.

Agira ati “Guhamagara ikipe y’Igihugu kubera ko twitegura amarushanwa ntabwo bihagije kugira ngo tuve ku rwego turiho uyu munsi tubashe guhangana na USA cyangwa Chine kugira ngo tubashe kubigeraho,birasaba ko tugira gahunda idasanzwe. Ikipe y’igihugu ihoraho kandi igahora mu myitozo, haba hari irushanwa cyangwa se ridahari nibura rimwe mu mezi abiri ikipe igahura igakora imyitozo, birasaba ko aho tugeze kuri uyu munsi tudacungira ku nkunga ya Minisport ahubwo birasaba ko tugira abaterankunga bacu bihariye badufasha muri izo gahunda”.

Yakomeje kandi avuga ko aho ikipe igeze imaze gutinyuka kandi igomba guharanira gukomeza kwitara neza muri Afurika, kugira ngo izabashe kwitwara neza bageze mu gihe cyo gushaka abazahagararira uyu mugabane mu mikino igomba kubera I Paris muri 2024, ubu igihe ni iki cyo kwitegura kuko ntacyo tugomba gutakaza.

Captain Liliane ashima uko bagenzi be bitwaye muri iriya mikino yabereye muri Tokyo kuko buri wese yari afite intego yo gukora uko ashoboye ngo ikipe yitware neza, nubwo twahuye na Covid-19 bityo buri wese akitegurira mu rugo iwe, ariko igihe cyarageze twongera guhura mbere yuko twerekeza muri Japan.

Agira ati “Amakipe twahuye nayo ya Amerika na Chine twahuriye mu mikino mpuzamigabane ubwo twakinaga muri iyi mikino baratunguwe kuko bumvaga nta manota arenze icumi twari kubabonamo, ariko ikipe yari ifite gahunda kandi nkuko nabikubwiye buri wese yumvaga agomba kwigaragaza, gusa nyuma y’imikino y’amajonjora twumvaga ko Ubuyapani tugomba kubutura umujinya tuvanye mu matsinda kandi niko byagenze kuko twarayitsinze. Mbese iyo tutanyura muri ririya tsinda twari kugera kure.”

Nawe akomeza avuga ko ntayindi ntego usibye guhita bakomerezaho kugira ngo bitegure Paris 2024, kandi buri wese niyo ntego ye, ndetse uko twitegura niko na Misiri yitegura ariko yo hari byinshi kugeza ubu tuyirusha, asoza ashimira Minisport idahwema guteza sport imbere.

Ubwo batangazaga uko urugendo rwagenze umuyobozi wari uyoboye abagiye muri iyi mikino, yashimye uko bitwaye ndetse ashimira uwari ushinzwe Covid-19 bajyanye kuko nta mukinnyi wavuyeyo yanduye bigaragara ko inshingano ze zakozwe neza.

Umunyamabanga Mukuru muri NPC Dr Mutangana yagarutse uko abakinnyi ndetse nabari bagarariye u Rwanda bitwaye neza, nubwo nta midali bazanye ariko bagaragaje ko hari urwego bamaze kugeraho, aboneraho gushima imyitwarire yabo, anabamenyesha ko ingamba zigihari ntacyahindutse kandi bazakomeza kubaba hafi mubyo bazakenera byose.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *