Ikipe y’u Rwanda ya Cricket yatangiye urugendo rw’igikombe cy’isi neza.

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Cricket mu gushakisha tike y’igikombe cy’isi irimo kubera muri Botswana yatangiye urwo rugendo neza ubwo yatsindaga umukino wabo wa mbere bakinnye n’igihugu cya Mozambique.

U Rwanda rwahisemo kubanza kubolinga (kubanza gutera udupira ari nako babuza Mozambique gutsinda amanota menshi), Ntibyasabye ikipe y’u Rwanda umwanya munini kuko muri Overs 8 gusa rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Mozambique (all out),Mozambique ikaba yari imaze gutsinda amanota 16 gusa (16 runs).

Gisele Ishimwe
Sarah Uwera

U Rwanda nirwo rwari rutahiwe kubatinga (gukubita udupira runashyiraho amanota, rwasabwaga amanota 17 gusa.Gisele Ishimwe na Sarah Uwera nibo batangiye mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda, maze muri overs 2 gusa zingana n’udupira 12 bari bamaze gusoza umukino, kuko bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’ikipe y’igihugu ya Mozambique.

Bimenyimana Marie Diane wari uyoboye abakinnyi b’u Rwanda muri uyu mukino yatangiye avuga ko nubwo intsinzi yabonetse kare ntabwo ikipe bahuye yari yoroshye ahubwo nuko twagize aba bowalinga bari bakomeye.

Agira ati “Iyo twageze mu kibuga burya nta byinshi ubwira abakinnyi usibye buri wese kumwibutsa inshingano ze ku ikipe ni cyatumye twitabira iri rushanwa ko icyo dushaka ari ugutsinda, icyo dukeneye ni ukwitabira igikombe cy’isi. Mu mukino ukurikira ikipe ya Eswatini uku gutsinda akaba ari Motivation ikomeye yo kwitegura iyo tuzahura ubutaha”.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu Leonard Nhamburo yagarutse ku mikino yatangiye ko icyo bashaka ari ukubona itike kuko umukino wose bawufata ko utoroshye.

Agira ati “Duhereye kuri Mozambique ntabwo ari ikipe yoroshye ariko umukino wose kuri twebwe ntabwo tuwufata ko woroshye ahubwo buri wese aba azi icyo agomba gukora, aba bowalinga bacu bakoze neza bituma umukino utatugora”.

Umukinnyi w’umunsi Muhawenimana Immaculate

Bikaba biteganijwe ko igikombe cy’isi kizabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 9-26 muri Gashyantare 2023, aho abazaba babonye tike bagomba kuzamara iyo minsi yose, urugamba ruracyakomeje umukino ukurikiraho nawo ni itsinzi dushaka kuri Eswatini. Umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino ni Muhawenima Immaculate.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *