Ishuri ry’Incuke Ange Gardien ryasoje umwaka w’Amashuri

Ishuri ry’incuke n’amashuri abanza riherereye mu Murenge wa Kigali mu Kagali ka Nyabugogo mu mudugudu wa Gakoni ryasoje umwaka w’amashuri 2020-2021 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Nzeri 2021.

Abana bigaga mu ishuri ry’incuke kuva muya mbere kugera muya gatatu bahawe Inyemezamanota zabo, naho abiga muya gatatu bahabwa impamyabumenyi zisoza icyo kiciro biteguye kwinjira mu mwaka wa mbere.

Ababyeyi babo bana bari batumiwe kugira ngo abana babereke ibyo bamaze umwaka biga nubwo nk’abandi bose bahuye n’icyorezo cya Covid-19, ariko ibyo berekanye byashimishije ababyeyi babo.

Umwe mu babyeyi twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa kubw’impamvu ze bwite yagarutse uko umwana we yaje ameze nuko yashimishijwe nibyo yabonaga asubiza hamwe n’abandi.

Agira ati “Reka mpere ku babyeyi batuye mu mujyi wa Kigali mbakangurire kwitabira iri shuri kuko ubu umwana wanjye icyambere yaratinyutse, ikindi ubu nubwo akiri mutoya ariko uwamushyira mu bihugu by’amahanga ntabo yatakara. Ubu avuga indimi neza kuko indimi zikoreshwa mu Rwanda azivuga neza nkumva rero iri shuri ryaraje rikenewe cyane ku babyeyi bashaka ko abana babo bajyana n’igihe”.

Uhagarariye ababyeyi Bwana Ndeze Patrice yagarutse uko ababyeyi batangiye iri shuri ndetse ashishikariza n’abandi kuryitabira kandi anashima intabwe ishuri rimaze gutera.

Agira ati “Umwana ni umugisha kandi nta kindi ubu ushobora kuraga umwana wawe usibye ku mwigisha akamenya ubwenge, ubu ishuri ryacu rifite ibibanza 6 kandi dukeneye nibura 10 aha ni aha buri mubyeyi , kugira ngo ayo mashuri abanza atangire kwubakwa, buri mubyeyi umusanzu we urakenewe”.

Umuyobozi mukuru w’ishuri Madame NSIMIRE BAGALWA Angeline, yashimiye ababyeyi b’abana kuba barabagiriye icyizere cyo kubazanira abana kandi bakadufasha kurera, akomeza anavuga ko ayo mashuri agiye gutangira kwubakwa.

Agira ati “Mwabonye aho abana  bacu bageze mu masomo bize, mwabonye ko ibyo biga bazi kubishyira  mu bikorwa, ngira ngo mwabonye ko ubu ishuri ryanyu rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga, ubu aho tugeze dukeneye ko dufatanya nkuko nubundi bisanzwe kugira ngo na Primaire tuyizamure neza, kandi ndahari ku bwanyu”.

Mu gusoza basabye ababyeyi b’abana ko mu byumweru bibiri bisigaye ngo bagaruke ku ishuri, barabashishikariza ko bafite amasomo hano ku ishuri ubwo hategerejwe ko abana mubohereza, kugira ngo birinde kwirirwa mu mafilime n’ibindi bidafite umumaro, kandi ubu tugiye gutangira kwandika abatangira mu ishuri ry’icuke hamwe n’abatangira amashuri abanza.

Andi mafoto yaranze uwo munsi

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *