Umushinga FH (Food for hungry) urafasha abaturage guhangana n’imvura y’umuhindo utanga isakaro

Uyu mushinga wa FH (Food for hungry) ukorera mu turere twa Ruhango,Muhanga,Kamonyi,Gatsibo,Nyagatare na Ngororero ukomeje kuvana abaturage mu bukene ubafasha kuba heza, no kugira imibereho izira uburwayi.

Byumwihariko mu Murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga babafasha mu bikorwa bitandukanye harimo ubuhinzi, ubukangurambaga, kwigisha abaturage kwiteza imbere,kubafasha mu burezi,no kwimura abaturage bari mu manegeka babafasha kubona isakaro(Amabati), ndetse no kubafasha kubona ubwiherero buhesha umunyarwanda agaciro

Mu cyumweru gishize bahaye abaturage bo mu murenge wa Kabacuzi amabati yo gusakara inzu zabo kugira ngo birinde imvura y’umuhindo iteganijwe mu mezi ari imbere.

Umuryango wa Dusabimana Damascene washimishijwe nuko wabonye inkunga y’amabati 30 yo gusakara inzu yabo yarisanzwe ifite amabati yatobaguritse ku buryo imvura yagwaga bakugama mu bwiherero kuko aribwo bwari bufite amabati atava.

Agira ati “Ndashimira umushinga FH kuko inkunga y’amabati 30 nahawe izatuma nyizamukiraho ndushaho kwiteza imbere, uyu mushinga ukaba umfashije inshuro 2 kuko n’umwaka ushize nahawe ingurube ubu yabwaguye ibibwana 5 maze bituma ngurishamo 3 mbasha kwigurira ubwisungane mu kwivuza hanyuma ibisigaye nabyo bimvana mu bukene kuko bimpa ifumbire nkabasha guhinga nkeza neza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi Bwana Aimable Ndayisaba akaba yavuze ko bahawe isakaro ry’imiryango 89, maze buri muryango ugahabwa amabati agera kuri 30 ikaba ari inkunga ikomeye yo guha umuturage aho kuba haboneye.

Agira ati “Uyu mushinga wa FH (Food for hungry) wafashije abaturage bacu gutura heza bava mu manegeka ndetse no kwirinda imvura y’umuhindo bityo buri muryango ukaba wabonye amabati 30, kandi bakaba bagiye kuduha amabati yo kwubaka ubwiherero kuko ntabwo wagira aho uba heza nta bwiherero ufite,mbese uyu mushinga ni umufatanyabikorwa w’intangarugero”.

Prudence Ndagijimana umuhuzabikorwa wa FH mu Karere ka Muhanga agaruka ku bikorwa bakora muri ako karere ko n’umuturage agomba kubigiramo uruhare.

Agira ati “Twongera umusaruro w’ubuhinzi duciye mu makoperative bibumbiye hamwe mu matsinda, ikindi ni ugufasha urubyiruko kuko nirwo Rwanda rwejo, abarimo kwiga imashini mu minsi iri imbere tuzaha ibikoresho, hamwe na bamaze kumenya kudoda inkweto twitegura gushyikiriza ibikoresho, kandi muri Kabacuzi tukaba tumaze kuhubaka Poste de Sante 2 kugira ngo zifashe abaturage kugira ubuzima buzira indwara”.

Yakomeje agira ati “Urubyiruko rusaga 80 rumaze guhabwa ibikoresho byo kudoda ndetse tubafasha gushaka amasoko yibyo badoze mu rwego rwo kwimakaza ibakorewe iwacu ( Made in Rwanda), bityo rero abo bose iyo barangije kwiga bahabwa ibikoresho bizabafasha gukora ibyo bize”.

Mu byukuri ibikorwa FH irimo gukora mu Karere ka Muhanga ni ibikorwa by’indashyikirwa kuko harimo gukura abaturage mu manegeka ndetse bakabigisha uko bakwiteza imbere biciye mu buhinzi aho bahugura abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo nabo bahugure abo bayobora

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *