Covid-19 yahitanye Jacob Desvarieux washinze itsinda Kassav

Umuyobozi w’itsinda ryamamaye mu njyana ya zouk Jacob Desvarieux yitabye Imana ku myaka 65 muri Guadeloupe mu mujyi wa Pointe-à-Pitre ku itariki ya 30 Nyakanga 2021 azize uburwayi bwa Covid-19, akaba yarasanzwe awaye Diyabete kuva muri 2008.

Yavukiye i Paris mu 1955 yamaze imyaka 12 atembera mu bihugu bitanduka harimo Guadeloupe, Maritinique na Senegal ari kumwe n’umubyeyi we afite imyaka 16 bakoresha ururimi rw’igicrewole, uwo mubyeyi we ni nawe wamuhaye guitare ya mbere, ariko nyuma yo kuzenguruka aho hose baje gutura Marseille.

Abaririmbyi baje guhura aho bashinze Itsinda rya Kassav rihuza ibirwa bibiri aribyo Guadeloupe na Maritinique iryo tsinda rya muzika ryasohoye indirimbo yabo yambere iri muri Album yabo bise Love and Ka Dance mu 1979, ariko bamenyekanye cyane cyane muri za 80 mu ndirimbo yahimbwe na Jacob Desvarieux na Georges Décimus iyo bise Zouk la sé sèl médikaman nou ni ari nabo bashinze itsinda rya Kassav.

Nyuma y’uko nyakwigendera amenye ko yanduye virusi ya Corona yagiye kwa muganga hanyuma abaganga bamaze kubona ko arembye cyane bafata umwanzuro wo kumusinziriza ngo bagerageze kumwitaho atumva ububabare.

Byaje kuba bibi kuko umutima wa Jacob Desvarieux wahise uhagarara. Abo mu muryango we bari bamenyeshejwe ko arembye cyane ariko ku bw’amahirwe make yarinze ashiramo umwuka batarashobora kumugeraho.

Umwana wa Jacob Desvarieux Aurore avuga ijambo rya nyuma ku mubyeyi we

Akaba yarashyinguwe mu irimbi rya Saint-François iruhande rw’imva y’umubyeyi we, Umwana we Aurore akaba yaravuze ubuzima bwa se ariko ntaho tubona abandi bana bavukana nawe ndetse n’umugore we.

Usibye Jacob Desvarieux abandi bahanzi b’imena batangiranye n’itsinda Kassav ni Jocelyne Béroard, Jean-Philippe Marthély, Patrick St. Eloi (witabye Imana muri 2010), Jean-Claude Naimro, Claude Vamur na Georges Décimus.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *