Abana batatu bishwe n’intare mu majyaruguru ya Tanzania

Intare zishe abana batatu bari bagiye muri parike ya Ngorongoro mu majyaruguru ya Tanzania gushaka amatungo yabuze, nk’uko biri mu itangazo rya polisi ryo ku wa kane.

Nkuko tubikesha wionnewsAbo bana – bari hagati y’imyaka icyenda na 11 – bari bakiva ku ishuri maze bajya gushaka amatungo yari yabuze, nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Justine Masejo, umukuru wa polisi ya Arusha.

Yagize ati: “Ni bwo intare zabafashe zica batatu zikomeretsa umwe. Ndasaba imiryango y’aborozi ituriye ibyanya by’inyamaswa kwirinda inyamaswa z’inkazi, cyane cyane iyo bahaye abana inshingano zo kuragira. Ibyo bizafasha kurengera abana n’imiryango yabo.”

Ngorongoro, n’ibindi byanya by’inyamaswa, ni ibice birindwa ariko abategetsi bemereye aba-Maasai kuba hafi yabyo no kuhororera amatungo yabo.

Havuzwe kenshi aho abantu n’inyamaswa bagiye basagarirana, byabaye ngombwa ko intare 36 zivanwa muri parike ya Serengeti nayo iri mu majyaruguru ya Tanzania, nyuma y’uko zisagariye abantu n’amatungo yabo kenshi.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *