Umugeni agomba kurira ukwezi kose mbere y’ubukwe, urumirwa numenya impamvu

Umunsi w’ubukwe ni umwe mu minsi y’ingirakamaro cyane mu buzima bw’umugabo n’umugore. Ubusanzwe abakundana n’imiryango yabo bakora umushinga w’ubukwe ndetse n’ahantu hazwi, bakagira imihango gakondo ikorwa mbere y’ubukwe nyirizina.

Mu bice bimwe na bimwe, umukobwa ashyirwa mu cyumba cyihariye mu gihe runaka maze akitabwaho, mbere y’ubukwe. Mu bindi bice mu buryo bwihariye aho nyina  w’umugeni amukubita igihe yanze kurira ku munsi w’ubukwe bwe.

Mu bice nka Tujiya (Tujia), abageni baho baba bagomba kurira ukwezi kose, mbere y’ubukwe.

           ESE NI BANTU KI?

Abaturage ba Tujiya bavugwa ko aribo bwoko bwa 8 mu bwinshi mu gihugu cy’Ubushinwa, bakaba barenga miliyoni umunani (8,000,000). Bakaba baherereye mu misozi ya Wuling, bahana imbibe n’umupaka rusange ya Hunan, Hubei, n’intara ya Guizhou ndetse n’umugi wa Chongping.

         INKOMOKO Y’ABA BAGENI BARIRA

Hari inkuru ivuga ko mu gihe cyitwa Warring states hagati y’umwaka wa 475-221BC, igikomangoma cya Leta ya Zhao cyashyingiwe umukobwa wo muri Leta ya Yan aba umwamikazi. Igihe yaragiye gusanga umugabo we, nyina yaririye ku birenge bye amusaba ko yazagaruka vuba bishoboka. Nyuma, iyi nkuru yaje gusakara bivugwa ko ariyo nkomoko y’umuco “wo kurira ku munsi w’ubukwe”.

      ESE IBI BIKORWA BITE

Uyu muco witwa Zuo Tang kandi umugore aba yitezweho gutangira kurira guhera mu ntangiriro z’ukwezi mbere y’ubukwe bwe. Iyo bumaze kwira mu ijoro, umugeni atambagira mucyumba maze akarira mu gihe k’isaha buri munsi. Nyuma y’iminsi icumi agomba kuba yaratangiye, nyina amusangamo akamufasha kurira. Maze nyuma y’indi minsi cumi nyirakuru nawe akabasangamo bakarirana.

Iyo umugeni afite abavandimwe b’abakobwa, ba nyirasenge na ba nyinawabo nabo baba bagomba kubasanga muri icyo gikorwa cyo kurira. K’umugeni, ashobora kurira mu buryo butandukanye hamwe n’amagambo anyuranye, aribyo byitwa “indirimbo yo kuririra ugushyingirwa”.

Bizera ko uko kurira mubukwe ari uburyo bwo gushyiraho ibyishimo  by’ubukwe binyuze muri ayo magambo y’agahinda n’umubabaro ndetse k’umunsi w’ubukwe ya ndirimbo y’amarira yakoreshejwe n’umugeni iba izaririmbwa maze bakanzura uburyo umugeni ashoboye kuyiririmba. 

Abakobwa bo muri Tujiya babifata nk’ibintu by’agaciro cyane kuko bituma babonwa ko ari abakobwa beza, kandi ubwo baba bafite imyaka 12. Bamwe muri bo baba bazatumira ababizobereyemo ngo babigishe. Ku myaka 15 baratumirana kugira ngo harebwe urira neza kandi bakanigishanya.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *