Umukobwa w’imyaka 11 wari utwite yibarutse–Aba umubyeyi muto mu bwami bw’Abongereza

Ahantu hose biri gukwirakwira ko umukobwa w’imyaka 11 yibarutse umwana. Byiza, ibi ni ukuri nk’izuba mukirere. Byabereye m’ubwami bw’Abongereza (United Kingdom) ndetse ubu niwe wahise uba umubyeyi muto m’ubwami bw’Abongereza.

Dukurikije inkuru dukesha  ibinyamakuru bihegereye, Umuryango we ntamakuru wari ufite kuri uku gutwita kandi ko umukobwa  yasamiye ku myaka 10 gusa. Umuryango we wavuze ko utari ubizi kandi ko byaje bitunguranye.

Ubu umukobwa ari kwitabwaho kandi we n’umwana bafite ubuzima bwiza. Gusa ikiri kwibazwaho ni ukuntu umuntu yakorera umwana muto ibintu nk’ibi ndetse n’umuryango we ntubimenye.

Tungendeye  ku byavuzwe na Dogiteri Carol Cooper, Uyu mukobwa niwe mubyeyi muto cyane yumvise mubuzima bwe. Yongeyeho ko uyu mukobwa yatangiye kujya m’uburumbuke kugihe kidasanzwe hagati y’imyaka 8-14 ndetse agatwita.

@Rebere.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *