China ihanganye n’icyorezo cya mbere gikaze cya Covid

Icyorezo cya Covid cyabonetse bwa mbere mu mujyi wa Nanjing mu Bushinwa ubu cyageze mu ntara eshanu no mu murwa mukuru Beijing, igitangazamakuru cya leta kikavuga ko ubu ari bwo bwandu bwa mbere bukaze by’iyi virusi nyuma y’ubw’i Wuhan.

Nanjing Lukou International Airport

Abantu hafi 200 bamaze kwandura nyuma yuko iyo virusi ibonetse bwa mbere ku kibuga cy’indege gikoreshwa cyane cyo muri uwo mujyi ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa karindwi.

Ingendo zose z’indege ziva ku kibuga cya Nanjing zigiye guhagarikwa kugeza ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa munani, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Abakozi 17 bakora kuri iki kibuga 17 basanzwemo ubwoko bushya bwa Covid

Abategetsi na bo batangije gahunda yo gupima Covid muri uwo mujyi, mu gihe barimo kunengwa “kunanirwa” guhangana n’ubwo bwandu.

Abaturage b’uwo mujyi bose uko ari miliyoni 9.3 – harimo n’abashyitsi bawusuye – bagiye gupimwa, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Xinhua News bigenzurwa na leta

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *