Month: July 2021

Umuryango w’abaherwe ushaka  kubyara abana 105 ku kiguzi byasaba icyo  aricyo  cyose

Umuryango w’abaherwe ushaka kubyara abana 105 ku kiguzi byasaba icyo aricyo cyose

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Christina Ozturk  n’umugabo we  Galip bashaka gukora umuryango wa mbere munini ku isi kandi ngo kubwa mafaranga nta kizabibuza  gukunda. Uyu muryango w’abamiliyoneri rero uratangaza ko witeguye no kwakira abandi bantu babatwitira cyangwa se n’uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga ry’ibyuma kabuhariwe  mu kurera . Inkuru dukesha Dailymail ivuga ko uyu muryango  ukaba wavuze ko bagomba kugira abana 105 mugukora umuryango munini ku isi ndetse bakazishyura n’abazabafasha kubatwitira mugufasha iki gikorwa kugerwaho. Umurusiyakazi Christina Ozturk w’imyaka 23 kugeza ubu ufite abana 11 gusa utiteguye kurekera abo. Yavuze ati “Nabaswe no kwibaruka kandi ngo kubera ko ntakibazo  cy’amafaranga dufite, tukaba dushaka kugira abana benshi kurusha abandi mu mateka. Tukaba
Kigali: Abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Kigali: Abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Amakuru, RWANDA, UMUTEKANO
Abantu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 yashyizweho mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivugwa ko mu  Mujyi wa Kigali n’Uturere 8 twashyizwe muri Guma mu Rugo. Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Nyakanga ahagana saa kumi za mu gitondo Polisi yafashe abantu 21 barimo gusenga binyuranije n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 .Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu gishanga cyo mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero. Aba bantu uko ari 21 beretswe itangazamakuru muri sitade ya ULK iri mu Murenge wa Gisozi, uwitwa Uhagaze Emmanuel umwe mubafashwe yemeye ko barenze ku mabwiriza ya Leta asaba imbabazi.Yagize ati" Nabyutse mu gitondo njya gusengera muri kiriya gishanga ariko sinari nzi ko nza kuhasanga abantu bangana gutya. Bagiye baza umwe umwe kugeza u
Amabwiriza agomba kwubahirizwa mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo

Amabwiriza agomba kwubahirizwa mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Ashingiye ku itangazo rya Minisitiri w’intebe rimenyesha ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ryo kuwa 25 Nyakanga 2021, kandi ashingiye kwisesengura ry’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Koronavirusi mu gihugu. Amaze kubijyaho  inama n’izindi inzego bireba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aramenyesha Uturere bireba ibikurikira: Guhera tariki ya 28 Nyakanga 2021 kugera tariki ya 10 Kanama 2021, Imirenge ikurikira ifite ubwandu buri hejuru ishyizwe muri Guma mu Rugo kugira ngo ishobore gukurikiranwa neza. Abatuye mu Mirenge ivugwa muri iri tangazo barasabwa kwubahiriza amabwiriza akubiye mu itangazo rya Minisitiri w’Intebe rivugwa haruguru akurikizwa mu  Mujyi wa Kigali n’Uturere 8 twashyizwe muri Guma mu Rugo. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakome
Sergio Ramos yaguriye Private Jet umugore we ya £1.7m

Sergio Ramos yaguriye Private Jet umugore we ya £1.7m

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Sergio Ramos yafashe umwanzuro ku buzima bwe muri Werurwe 2020 igihe yaguraga Private Jet ku gaciro ka miliyoni 1.7 y’amapawundi kugira ngo umugore we azajye amusura buri week end ava Madrid yerekeje Paris mu murimo mishya agiye gutangira muri PSG Sergio Ramos yaguze Private Jet mu kwezi kwa gatatu 2020 ikaba izamufasha mu ngendo we n’umuryango we hagati ya Paris na Madrid Indege yo mu bwoko bwa Cessna Citation 560 ifite intebe z’uruhu ifite itapi imbere ndetse n’ubwogero ifite agaciro ka Miliyoni 1.7 by’Amapawundi Myugariro w’Umwespanyore w’Imyaka 35, yashoye muri Jet izamufasha mu kazi ke, aho azajya ayikoresha we ubwe, cyangwa se izakodeshwa aho igomba kwishyurwa Amapawundi ibihumbi 2 ku isaha ku muntu ushaka kuyikoresha. Ariko ubu, ndizera ko izaba iri kumwe na Ramos u
Amerika iragana mu cyerekezo kibi kuri Covid-19

Amerika iragana mu cyerekezo kibi kuri Covid-19

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Umujyanama wa Joe Biden avuga ko Amerika iri kugana habi kubera ubwiyongere bwa Covid-19,mu gihe iri kwiyongera mu bantu batakingiwe, nk'uko bivugwa n'inzobere mu by'ubuvuzi. Dr Anthony Fauci avuga ko ubwoko bw'iyi virus bwa Delta ari bwo buri gutumbagiza imibare ahantu hari abantu bacye bakingiwe. Yavuze ko abashinzwe ubuzima bari kureba niba basubizaho inama yo kwambara agapfukamunwa no ku bantu bakingiwe, mu kurwanya ubwo bwiyongere. Avuga kandi ko bari kureba niba batatera doze y'urukingo y'inyongera ku bantu bakomeje kwandura. Dr Fauci, umujyanama mukuru wa Perezida Joe Biden mu buvuzi, ku cyumweru yabwiye CNN ko coronavirus yabaye icyorezo mu bantu batakingiwe. Abantu barenga miliyoni 162, cyangwa se 49% by'abatuye Amerika barakingiwe byuzuye, nk'uko imibare y'aba...
Indonesia: Umugabo wanduye Covid yariyoberanyije yigira umugore ngo yurire indege

Indonesia: Umugabo wanduye Covid yariyoberanyije yigira umugore ngo yurire indege

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Umugabo wanduye Covid wo muri Indonesia wiyoberanyije akigira nk'umugore we ngo abashe kwinjira mu ndege mu rugendo rw'imbere mu gihugu, yatahuwe mu kirere urugendo rugeze hagati. Izina ry'uwo mugabo ryatangajwe gusa mu nyuguti ebyiri ziritangira za DW. Yari yambaye umwitandiro wo mu maso hose w'abayisilamu uzwi nka 'niqab', kugira ngo ashobore kwinjira muri iyo ndege. Yarafite kandi urwandiko rw'inzira (passport) rw'umugore we ndetse n'icyemezo cy'umugore we cyerekana ko nta Covid afite. Birashoboka ko atari gutahurwa iyo hagati mu rugendo adahinduranya imyenda akambara iye isanzwe, bigatuma umwe mu bagore bakora mu ndege bita ku bagenzi atabaza ko hari ikibazo. Nyinshi muri kompanyi z'indege zagabanyije ingendo muri iki gihe cy'ikiruhuko cy'umunsi mukuru w'igitambo w...
Ethiopia – Tigray: Inyeshyamba zirigamba gufata umujyi wa Afar

Ethiopia – Tigray: Inyeshyamba zirigamba gufata umujyi wa Afar

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Urugamba rumaze amezi umunani rwiciwemo abantu harwanirwa kwigarurira akarere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, muri iki cyumweru rwadukiriye akarere bihana imbibi ka Afar. Abaturage b'abasivile batari munsi ya 20 barishwe naho abandi bagera ku 54,000 bata ingo zabo, nkuko amakuru abivuga, mu gihe hari kwiyongera ubwoba ku makuba arimo kurushaho kwegereza ajyanye n'itangwa ry'imfashanyo. Abantu benshi bo muri Afar babwiye BBC ko abarwanyi ba TPLF bishe abaturage b'abasivile mu turere nka Yalo na Awra, ndetse bagasahura bakanatwika ingo. Umuturage umwe uhatuye ubu wahungiye mu karere ka Yalo mu minsi ibiri ishize, yavuze ko abantu bamwe bishwe ubwo bari bari mu muhango wo gushyingura. Videwo iri ku mbuga nkoranyambaga ishyigikira ibyo avuga. Muri iyo videwo, umutura...
Freeman Mbowe ukuriye CHADEMA yatawe muri yombi muri Tanzania

Freeman Mbowe ukuriye CHADEMA yatawe muri yombi muri Tanzania

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Freeman Mbowe ukuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n'iriri ku butegetsi CCM biravugwa ko yafashwe mu ijoro ryacyeye agafungwa. Mbowe yakuwe mu cyumba cya Hotel yari arimo mu mujyi wa Mwanza aho yari yagiye kwitabira inama z'iri shyaka rye, nk'uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzania abivuga. Abo mu ishyaka CHADEMA baravuga ko kugeza ubu batazi station ya polisi Mbowe afungiwemo. Ni ubwa mbere umuntu wo mu batavugarumwe n'ubutegetsi afashwe agafungwa mu gihe cy'ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan. Abatavugarumwe n'ubutegetsi bamaze iminsi basaba ko haba impinduka mu itegeko nshinga. Umwaka ushize, Mbowe yatezwe igico n'abantu mu ijoro murwa mukuru Dodoma ari gutaha iwe baramukubita bikomeye ajya mu bitaro. Icyo gihe hari hashize amasaha macye Tundu Lissu, undi munyap...
Abaturage bakomeje guhabwa ibiribwa bibarengera muri Guma mu Rugo

Abaturage bakomeje guhabwa ibiribwa bibarengera muri Guma mu Rugo

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi mu kagali ka Ruhango umudugudu wa Ntora ufite Amasibo 9 bakomeje kugeza kubayatuye ibiribwa byo kugira ngo babashe guhangana na Guma mu Rugo barimo ndetse n’Icyorezo cya Covid-19. Ba Mutwarasibo begeranya ibyo bashyira abaturage bayobora Mu isibo y’Ituze abaturage babaruwe ni imiryango 21 kuri uyu wa kabiri Mutwarasibo Mukamazina Clarisse ari kumwe n’Urubyiruko rw’abakorerabushake bashyikirije abatuye isibo y’Ituze ibiribwa birimo umuceli,ibishyimbo hamwe n’ifu y’ibigori. Agira ati “Muri iyi Sibo nyobora nta muturage wacikannywe kuko abo nabaruye bose uyu munsi ndarara mbibahaye, kuko abo twabonye batishoboye barya kubera ko bakoze ubu turabaha ibiribwa bagenewe n’igihugu, kandi twizera ko ibi tubahaye bibamaze iminsi yatanzwe ya Guma
Imibare y’abanduye Covid-19 ikomeje kwiyongera mu bitabiriye imikino ya Olempike

Imibare y’abanduye Covid-19 ikomeje kwiyongera mu bitabiriye imikino ya Olempike

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Iminsi ibiri mbere yuko imikino ya olempike ifungurwa ku mugaragaroi Tokyo, aho izaba itangira Ubwiyongere bwa Coronavirus bukomeje kugaragara kuko kugeza kuri uyu munsi hamaze kugaragra abayanduye 71, kandi bigaragara ko ikomeza kugenda izamuka ntabwo irimo kugabanuka. Kuri uyu wa mbere, Virusi yagaragaye mu bakinnyi ba Beach Volleyball ya Czech  uwitwa Ondej Perusic, utazabasha kugaragara mu muhango wo gufungura iyi mikino ndetse n’umukino bazakina na Japan tariki ya 24 Nyakanga, nubwo Ishyirahamwe rya Komite Olempike rya Czech risaba ko umukino wasubikwa. Perusic, wapimwe inshuro ebyiri hanyuma akagaragaraza ibimenyetso ku nshuro ya gatatu yabaye umukinnyi wa gatatu ugaragaweho iki cyorezo. Agira ati “Ndabona atari isi yarangiye ntimubifate nkibikomeye,kubera ko ari i