Umukobwa ufite iminwa minini ku isi arateganya kuyigira minini kurushaho

Nyuma yo kugira iminwa ibyimbye, umunyeshuri uvugwaho kugira “iminwa minini ku isi” yavuze ko afite inzozi zo kujya kwibagisha iminwa kugira ngo ibe yaba minini kurushaho. 

Andrea Ivanova ufite imyaka 23, ukomoka muri Bulugariya (Bulgaria) yafashe ubwambere aside yitwa hyaluronic  muri 2018 none ubu iminwa ye yiyongera uko ukwezi gutashye.

Yabwiye ikinyamakuru Daily Star: “Mu byukuri nkunda iminwa minini kandi itubutse ndetse mubyukuri nashakaga kureba uko bazajya bandeba mumaso yange, kandi ndabyishimira cyane kugira iminwa minini cyane”.

Kugeza ubu maze guterwa inshinge 25 za aside ya hyaluronic ku minwa yange, sinigeze mbara umubare mbumbe w’amafaranga natanze, urushinge rwa aside ya hyaluronic hano muri Bulugariya rugura amaleva 400 (hafi amapawundi 200 k’urushinge rumwe).”

Ibipfuka iminwa byatwaye amapawundi 5000 (£5,000)  ku nshinge 25.

Andrea nanone yarafite insimbura ngingo yitwa silikone (silicone bust), yarifite metero kibe 600 za silikone (silicone) kuri buri bere, ubwo bikaba umubare mbumbe wa metero kibe 1200.

Yasobanuye ko “Ahora ashaka itandukaniro nabandi, nkahagarara mugikundi nkaba mfite itandukaniro “.

Yongeyeho ati: “Nkunda  kugaragara nk’utandukanye cyane.” Andrea, uri kwiga icurabwenge ry’Abadage muri kaminuza ya Sofiya, avuga ko umuryango we ndetse n’inshuti ze batamufasha mukugaragara kwe kandi ko yakira ubutumwa bw’urwango buturuka ku bantu atazi.

Uko bisa kose ntabibuzwa kandi ndetse afite umugambi wo gukomeza kwiyongeresha iminwa.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *