Yankurije Marthe yasezerewe mu mikino ya Olimpike muri m 5000

 Ubwo yasiganwaga kuri  uyu  munsi aho yari yashyizwe mu itsinda rya kabiri Yankurije yaje ku mwanya wanyuma  mu gihe mu itsinda ryabo hasezerewe babiri batarangaje.
Niyonsaba Alphonsine wasigannywe mu itsinda rya Yankurije yaje ku mwanya wa kane ariko nawe arasezererwa kubera ibihe yakoresheje.

Yankurije Marthe wari usanzwe akoresha ibihe byiza yakoresheje ari iminota 16, amasegonda 33 n’iby’ijana 85, uyu  munsi yakoresheje ibihe byiza kuko yakoze iminota 15 amasegonda 55 n’ibijana 94.

Nyuma yuko abari bitabiriye iyi mikino uwanaje gukina ni Mugisha Moise nawe utararangije, kandi uyu munsi hakaba hakinnywe Agahozo Alphonsine yaje ku mwanya wa 72 akoresheje 30.50  ubundi yarasanzwe akoresha 33.15 nawe akaba yaje imbere.

Eloi Maniraguha mu mukino wo Koga metero 50, akaba yaje kumwanya wa 55 aho yakoresheje 25.38,uwa mbere akaba yamurushije 04.06, ibihe yigije imbere kubyo yarasanzwe akoresha.

Muri iyi mikino usigaje gukina ni Hakizimana ugomba kuziruka Marathon aho aziruka ibirometero 42, nkuko nawe yatangaje nuko ateganya kuzitwara neza nubwo azaba ahanganye n’ibihangange bitandukanye.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *