Umwalimu w’amashuri abanza ubu yabaye perezida wa Peru

Amatora maremare arimo amahari, Pedro Castillo yarahiriye kuba Perezida wa Peru. Intsinzi ye yanyeganyeje abakomeye muri politiki n’ubucuruzi muri iki gihugu cyashegeshwe n’icyorezo cya Covid.

Pedro wavukiye mu gace k’icyaro kari mu dukennye cyane mu gihugu, yakuze afasha ababyeyi be batize imirimo y’ubuhinzi. Ari umunyeshuri muto, yagendaga n’amaguru amasaha arenga abiri kugira ngo agere ku ishuri.

Nyuma yaje kuba umwalimu ku ishuri ribanza, akazi yakoze imyaka 25, n’umukuru w’urugaga rwabo. Mu gutumbagira akagera ku butegetsi, nubwo nta nararibonye na nke ku butegetsi, mu 2021 yatorewe kuba perezida wa Peru atowe cyane n’abo mu cyaro aho yakuriye.

Yagize ati”Ntihazongere kuba umukene mu gihugu gikize!, niyo yari intero ye mu kwiyamamaza, mu kuvuganira abaturage ba Peru barakajwe n’ubukene. Nzi ibyo ari byo gukubura ishuri.”

Pedro Castillo wiyita umuntu wa rubanda, ni gacye cyane yabonetse atambaye ingofero yera y’umuco w’iwabo ahitwa Cajamarca, cyangwa adafite ‘crayon/pencil’ nini cyane, ikirango cy’ishyaka ry’abemera politiki ya Karl Marx rya Peru, inasobanura akahise ke mu burezi.

Avuga ko iki gihugu kitigeze kiyoborwa mu nyungu za rubanda nyamwinshi, kandi yasabye ko haba “impinduka zikomeye” mu kurwanya ubukene n’ubusumbane, zirimo guhindura itegeko nshinga.

Abatavuga rumwe na we bagerageje kumugaragaza nk’umuhezanguni ufite ihuriro n’imitwe y’inyeshyamba zifite amatwara ya gikomunisti, ibyo we ahakana.

Abamunenga kandi bavuga ko imwe mu migambi ye ishyira mu kaga iki gihugu kiri mu bifite ubukungu butajegajega muri Amerika y’Epfo.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *