Umugore washyingiwe n’imbwa ye Murebe amwe mu mafoto ye n’imbwa.

Gushyingirwa ni ihuriro ry’abantu babiri bihuza bakabana nk’umuntu umwe bakaba umugabo n’umugore,gushyingirwa ni ikintu kiza,kizana ibyishimo hagati y’abashakanye.

Twese tuziko ugushyingirwa ari uku mugabo n’umugore atari uku mugore n’imbwa cyangwa umugabo n’imbwa. Bamwe muri twe twibuka Elizabeth Hoad. Elizabeth yashyingiranywe n’imbwa ye 2019.

None abenshi muri twe bahamya uku kubana kwa Elizabeth n’imbwa ye,kandi nyuma yaje gutanga impamvu yashyingiranywe n’imbwa ye avuga ko yahuye no gutenguhwa ndetse no gutandukana n’abagabo benshi, akomeza avuga ko yatereswe inshuro zigera kuri 220 kandi zitagenze neza, ndetse ko hari bane bari baremeranijwe kubana birapfa.

Niyo mpamvu yahisemo gushyingiranwa n’imbwa ye bakaba bafatwa  “nk’umugabo n’umugore” ku bantu benshi. Izina ry’imbwa yashyingiranywe na Elizabeth ni Lagoon,bakaba barashyingiwe mu 2019, yavuze ko iyo mbwa yatabaye ubuzima bwe inshuro nyinshi kandi ko yishimiye gushyingiranwa nayo.

Uyu Elizabeth n’imbwa ye Lagoon bakaba barahisemo kubana akaramata kuko niyo yamubaye hafi nkuko abyivugira, ubwo ikijyanye no kwororoka kuriwe yabihinduye ubusa niba azahambanwa ikara nkuko mu rwanda bigenda ntawamenya.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *