Ibizamini bisoza amashuri y’isumbuye,icyiciro rusange hamwe n’imyuga byatangiye neza hose mu gihugu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021 saa 8:30 za mu gitondo kugeza tariki ya 30 Nyakanga 2021 hirya no hino mu Gihugu hatangiye Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye n’ amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Abanyeshuri bahabwa amabwiriza bagomba gukurikiza mbere yuko batangira ikizamini

Dr. Bernard BAHATI, Umuyobozi Mukuru wa NESA (National Examination & School Inspection Authority ) niwe watangije ku mugaragaro ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye 2020/2021 ku rwego rw’Igihugu , ni igikorwa cyabereye ahakorerwa ibizamini muri St Joseph Integrated Technical College -TVET (SJITC). Nyamirambo.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya nawe akaba yabwiye abana ko nta gishya kiri mu bizamini bagiye gukora kandi bagomba kurushaho kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Agira ati “Amahirwe masa bana bacu. Ibyiza biri imbere. Dukomeze twirinde kwandura Covid 19 tunabikangurira abandi aho tunyura hose. Twihutire gusubira mu miryango yacu turangije ibizami, kandi ejo tuzazinduke”.

Muri rusange ibizami byatangiye neza mu Gihugu hose dore ko abana bafashijwe kugera aho bakorera ibizamini n’imidoka zari zateguwe, gusa bakaba basaba umwana kuza yambaye impuzangano y’ishuri hamwe n’ikarita imuranga.

Izi modoka zatangiye kubatwara kuva 05:30 za mu gitondo kugira ngo hatagira umwana ukererwa kugera aho akorera ibizamini kandi zikaza kwongera kubacyura barangije ibizamini kugeza bamaze gukora ikizamini cyanyuma tariki ya 30 Nyakanga 2021

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *