Minisitiri w’uburezi yatangije ibizamini bisoza amashuli abanza

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yatangije ibizami bisoza amashuli abanza aho uyu muhango wabereye muri GS Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

Muri rusange abanyeshuli bagiye gukora ibizamini bya Leta ni 254,678 mu mashuli abanza, 50,888 mu cyiciro rusange, biga mu mashuli yisumbuye n’amashuli nderabarezi ndetse na 22,779 mu mashuli y’ubumenyingiro(TVET).

Abayobozi muri Minisiteri y’uburezi bagiye kubitangiza ahantu hatandukanye aho Umunyamabanga wa Leta muriyo Minisiteri Twagirayezu Gaspard yabitangije mu Karere ka Bugesera muri GS ya Mayange.

Naho Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabunga (ICT) muriyo Minisiteri Irere Claudette yabitangirije mu Karere ka Gasabo muri GS Remera Catholique.

Yagize ati “Nifurije amahirwe masa abanyeshuli 372 bakoreye ibizamini muri iki kigo, kandi ndabasaba kutagira ubwoba kubera ko mwiteguye neza”.

Dr Uwamaliya Valentine yakomeje avuga ko nta mwana uzabuzwa amahirwe yo gukora ibizamini ndetse n’abarwaye icyorezo cya Covid-19 bazahabwa amahirwe yo kubikora.

Agira ati “ Ndasaba abanyeshuli gukora batuje nta gihunga kugira ngo bazatsinde neza ibizamini no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19 igihe muri ku ishuri,mutaha ndetse n’igihe muri mu miryango yanyu”.

Uku gutangira ibizamini bisoza amashuri abanza bikaba byatangiriye rimwe hose mu Rwanda, mu Karere ka Gicumbi, ibizamini byatangijwe na Mayor mu murenge wa Rubaya abana 9,350 bakoreye ahantu 42 mu bice 9, abana bagaragaweho Covid-19 nabo bitabiriye ibizamini ariko bateguriwe aho kubikorera.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *