Abadepite bo muri Malawi b’abagore batangaje benshi bambara nk’abanyeshuri b’abakobwa

Kuwa kabiri tariki ya 29 Kamena 2021 Abadepite b’abagore ba Malawi hamwe nabari muri Guverinoma batangaje abantu benshi bambara impuzankano z’abanyeshuri b’abakobwa mu gutanga ubutumwa bwabo.

Ku mbuga nkoranyambaga abaturage ba Malawi bahanahanye cyane amafoto y’izo ntumwa za rubanda hamwe n’abagore bari muri Guverinoma bambaye ibidasanzwe bamwe bishimiye iyi myambarire abandi bayigaya.

Abadepite 193 b’inteko ya Malawi ubusanzwe bagira itegeko rikomeye ry’imyambarire, ariko kuwa kabiri abadepite 43 b’abagore bararyoroheje, ndetse bamwe mu ba Minisitiri b’abagore binjiye mu nteko batayambaye basabwe gusubirayo bajya kuyambara.

Perezida w’Intumwa za rubanda Catherine Gotani Hara yavuze ko ako gashya bakoze kagamije gutanga ubutumwa bukomeye buvuye ku bagore bahiriwe n’umurimo ko mu gukora cyane byose bishoboka.

Agira ati“Twifatanije n’abana b’abakobwa kandi turashaka kubatera imbaraga nubwo hari ibibahindura bahura nabyo ko bagomba guhangana nabyo kandi bagakora cyane”.

Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by’abakobwa muri Malawi bava mu ishuri mbere yo kurangiza amashuri abanza bitewe n’impamvu zirimo ubukene, guterwa inda cyangwa gushyingirwa ku ngufu.

Iyi myambarire y’amashuli abanza bakaba barabisabwe na Minisitiri w’Uburinganire ,abana n’umuryango mu nteko ya rubanda ko bagomba kwambara imyenda y’amashuli abanza batanga ubutumwa ku b’abana b’abakobwa b’abanyeshuli ku munsi mpuzamahanga w’umwana w’Afurika

Abantu bamwe babonye iyi myambarire nk’igikorwa cyiza, umwe muri bo ndetse yari atwaye icupa ririmo ibigori bikaranze, impamba kenshi y’abana bo mu cyaro bagiye ku ishuri.

Uyu mudepite yitwaje mpamba y’agacupa karimo ibigori byokeje nk’abanyeshuli

Gusa abandi babineze, bavuga ko hakenewe ibikorwa birenze iki mu gufasha abakobwa kuguma mu mashuri.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *