
Inzobere mu by’ubuzima zavuze impamvu y’ubwiyongere bwa Covid19 muri Kigali
Inzobere mu birebana n’ubuzima zemeza ko zimwe mu mpamvu zituma mu Mujyi wa Kigali hagaragaramo umubare munini w’abandura icyorezo cya COVID-19 kurusha ahandi, ari uko hari ubucucike bw’abantu cyane ahahurira abantu benshi nko mu masoko, mu modoka rusange n’ahandi henshi bikiyongeraho no kwirara kuri benshi.
Sibomana Jackson igihe kinini akimara mu gace kahariwe ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mateus no mu isoko rya Nyarugenge.
Yemeza ko atewe impungenge n’uyu mubare munini w’abandura icyorezo cya COVID-19.
Yagize ati “Natwe tuba dufite impungenge nk’iyo dusanze bagenzi bacu begeranye, nkanjye nkunda kubabwira nti reba camera ziba zitureba n’icyorezo kirushaho kwiyongera, nkababwira nti nyamuneka ni mutandukane.”
Abagenda mu mujyi wa Kigali bagenda bahura