Month: May 2021

Kuba Kylian Mbappé atari ahari si urwitwazo rwo gutsindwa(Pochettino)

Kuba Kylian Mbappé atari ahari si urwitwazo rwo gutsindwa(Pochettino)

Amakuru, IMIKINO, MU MAHANGA
Umutoza wa Paris Saint-Germain (PSG) Mauricio Pochettino yanze kwitirira isezererwa ry'ikipe ye muri Champions League ikuwemo na Manchester City kubera ko rutahizamu we Kylian Mbappé watwaye igikombe cy'isi ari kumwe n'Ubufaransa atari ahari. Rutahizamu wa Paris St-Germain Mbappé (wambaye 'gants' z'umukara n'umutuku) ntabwo yakinnye umukino wo kwishyura na Manchester City Mbappé, w'imyaka 22, yari umusimbura utakinishijwe kubera imvune yo ku mpfundiko, mu mukino wo ku wa kabiri wo kwishyura wo muri kimwe cya kabiri Manchester City yatsinzemo PSG ibitego 2-0, biba 4-1 mu mikino yombi. Pochettino, wageze muri PSG mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, yagize ati: "Bari [Man City] ba mudahusha.Nshimiye Manchester City, barimo kugira umwaka mwiza w'imikino". Nta Mbappé, PSG yananiwe kumen
Guverineri Gasana yasabye abikorera muri Nyagatare kuhateza imbere bubakiye ku mwihariko uhari

Guverineri Gasana yasabye abikorera muri Nyagatare kuhateza imbere bubakiye ku mwihariko uhari

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabye abikorera bo mu karere ka Nyagatare gukoresha amahirwe bafite bakagateza imbere bubakira ku mwihariko uhari. Ibi bikubiye mu mpanuro  yabageneye mu nama yabahuje igamije  ku guteza imbere ubucuruzi muri aka karere. Abikorera bo mu karere ka Nyagatare nabo bavuze  ko bagiye gushyira ingufu mu gukorera hamwe,  kuko usanga hari abikorera benshi bakiri ba nyamwigendaho bigatuma iterambere ryifuzwa ritagerwaho uko bikwiye. Guhanahana amakuru ku mahirwe ari mu karere ka Nyagatare ndetse n’ingamba zihari kugirango ayo mahirwe ashobore kubyazwa umusaruro, iyi niyo mpamvu yatumye Guverineri Emmanuel Gasana n’abikorera bo mu karere ka Nyagatare n’izindi nzego zirebwa n’iterambere ry’aka karere bahura, kug
Ibigo bitanu by’amashuri yisumbuye bigiye gutangizwamo ishami rizajya ryigisha ubuforomo

Ibigo bitanu by’amashuri yisumbuye bigiye gutangizwamo ishami rizajya ryigisha ubuforomo

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Urwego rushinzwe imyigishirize y'abakozi bo mu rwego rw'Ubuzima, rwavuze ko guhera muri Nzeri uyu mwaka, mu bigo bitanu  by'amashuri yisumbuye hazatangizwamo ishami rizajya ryigisha ibijyanye n'ubuforomo. Uru rwego ruvuga ko iri shami rizahera mu mwaka wa kane kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ibi bikazafasha  kugabanya icyuho kikigaragara mu bijyanye n'umwuga w'ubuforomo mu Rwanda. Ikigo nderabuzima cya Gikondo giherereye mu Karere ka Kicukiro, kireberera abaturage barenga ibihumbi 79 bo mu gace giherereyemo, abaforomo bahakora bavuga ko kubera ubuke bwabo bibasaba gukora muri serivisi zitandukanye bita ku barwayi babagana. Umuforomo witwa Cyubahiro Angelo ukora ku kigo nderabuzima cya Gikondo, avuga ko usanga umuntu avuye muri serivisi y'ababyeyi, akajy
Minisitiri Gatabazi yasabye Ubuyobozi bwa Irembo gushakira ibisubizo ibibazo birugaragaramo

Minisitiri Gatabazi yasabye Ubuyobozi bwa Irembo gushakira ibisubizo ibibazo birugaragaramo

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Kuri uyu wa Kabiri minisitiri  w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi  Jean Marie Vianney, yasuye urubuga rw’ikoranabuhanga Irembo, asaba ubuyobozi bw’uru rubuga gushakira ibisubizo kuri bimwe mu bibazo abaturage bavuga ko bigaragaramo. Ubwo yageraga aho uru rubuga rukorera, minisitiri Gatabazi yaganiriye  n’abayobozi b’uru rubuga ku bijyanye no kunoza serivise zihabwa abaturage. Muri iyi minsi abakoresha serivise za Irembo bakomeje kumvikana bijujutira serivisi zitangwa, kuko zimwe muri zo zitakundaga ndetse n’izemeye ntizikore neza. Uwitwa Mugisha Aman wakoresheje uru rubuga ashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, aherutse kubwira RBA ko yiyandikishije maze ategereza ubutumwa bumwerera gukora ikizamini akabubura. Yagize ati “Kwiyandikisha ku rub
Impaka ku gusimbura umwami w’aba-Zulu zigeze mu rukiko

Impaka ku gusimbura umwami w’aba-Zulu zigeze mu rukiko

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Impaka ku gusimbura umwami w'aba-Zulu, Goodwill Zwelithini, watanze muri Afrika y'Epfo, ubu zajyanywe mu rukiko, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga. Umwamikazi Mantfombi Dlamini yapfuye mu cyumweru gishize akurikiye umugabo we Umwami Zwelithini watanze mu kwezi gushize Umugore we wa mbere, Umwamikazi Sibongile Dlamini, ari gusaba guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry'ugushaka k'umwami ku musimbura - kuko avuga ko uko gushaka kwe gushobora kuba ari ukwahimbwe. Amakuru y'uko ibi bigeze mu rukiko aje nyuma y'iminsi Umwamikazi Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wari wasimbuye by'agateganyo nawe apfuye. Yari yimitswe tariki 24 z'ukwezi kwa gatatu nyuma y'uko umugabo we Zwelithini aguye mu bitaro azize ibibazo bivuye ku ndwara y'igisukari [diyabete], ku myaka 72. Umuhungu mukuru wa Dlami...
Hari abasesenguzi basanga Umuryango mpuzamahanga nta somo wakuye kuri jenoside yakorewe abatutsi

Hari abasesenguzi basanga Umuryango mpuzamahanga nta somo wakuye kuri jenoside yakorewe abatutsi

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Abasesengura imikorere y’umuryango mpuzamahanga, bavuga ko  batewe impungenge no kuba uyu muryango nta somo wakuye kuri jenoside yakorewe abatutsi, kuko basanga nta ngamba zifatika washyizeho mu gukumira ubundi bwicanyi bw’indengakamere bushobora kwaduka hirya no hino ku Isi by'umwihariko ku mugabane wa Afurika. Ku rundi ruhande ariko Abanyafurika na bo barasabwa kwirinda kwitana ba mwana n’amahanga, ahubwo bakunga ubumwe kuko akimuhana kaza imvura ihise. Nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi ni bwo Umuryango w’Abibumbye wiyemeje ko nta yindi jenoside izongera kubaho ku Isi. Gusa nyuma y’imyaka itageze no kuri 50 Isi yose ikoresha imvugo igira iti “never again cyangwa  se ntibizasubira ukundi”, mu Rwanda habaye jenoside yakorewe abatutsi, jenoside yagaragariraga bose ar
Covid-19: I Delhi barasaba kongera aho gutwikira imirambo ikomeje kuba myinshi

Covid-19: I Delhi barasaba kongera aho gutwikira imirambo ikomeje kuba myinshi

Amakuru, MU MAHANGA, UBUZIMA
Polisi y'umurwa mukuru w'Ubuhinde Delhi yasabye abategetsi baho kongera ahantu ho gutwikira imirambo y'abishwe na Covid-19. Inkubiri ya kabiri ya coronavirus ikomereye ibice bimwe by'Ubuhinde, aho ibitaro, ahantu hashyirwa abapfuye n'aho batwikira imirambo (crematoriums) byarengewe. Umubare wose w'abanduye Covid mu Buhinde warenze miliyoni 18, ubwo ejo ku wa kane habaruwe abashya 386,452 banduye - umubare munini cyane wigeze uboneka ku munsi muri iki gihugu. Abamaze gupfa nabo biyongereyeho abantu 3,500 bapfuye ejo ku wa kane, harimo ab'i Delhi honyine hahise hagira umubare munini w'abapfuye ku munsi umwe, hafi 400. Umwuka wa Oxygen n'ibitanda mu bitaro bikomeje kuba bicye cyane, abantu bakomeje gutakamba ku mbuga nkoranyambaga ngo bafashwe. Umwe mu bapolisi bakuru mu m...
U Rwanda rurishimira ubufatanye rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

U Rwanda rurishimira ubufatanye rufitanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize mu Rwanda hatangijwe gahunda ya Serivise za Dipolomasi mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi,  u Rwanda rwagaragaje ko kuri ubu rwishimira ubufatanye n’uyu muryango  mu nzego zitandukanye z’iterambere mu gihugu. Uyu muryango nawo wemeza ko ufite gahunda nshya y'imikoranire n'ibindi bihugu harimo n'u Rwanda. Ni isabukuru yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyapolitiki n’abahagarariye imiryango idashamikiye kuri leta mu Rwanda. Ingingo yo gukorana bya hafi kwa za guverinoma z’ibihugu, kugira ijwi rimwe kw’ibihugu bya Afurika,  niyo ngingo yagarutsweho cyane muri icyo gikorwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta  yagaragaj
Perezida Samia Suluhu yatowe 100% kuyobora ishyaka CCM

Perezida Samia Suluhu yatowe 100% kuyobora ishyaka CCM

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Mu matora yagenze uko byari byitezwe, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yatowe n'amajwi 100% kuba umukuru w'ishyaka Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi, abaye umugore wa mbere kandi ukuriye iri shyaka. Ejo hashize kuwa gatanu ni nabwo bwa mbere inama nkuru y'iri shyaka riri ku butegetsi yeteranye nyuma y'urupfu rwa Magufuli wari umukuru waryo. Umwanya w'umukuru w'iri shyaka nta muntu wari uwuriho kuva John Magufuli yatabaruka mu kwezi kwa gatatu. Benshi barindiriye kubona impinduka Madamu Samia Suluhu azazana mu butegetsi no muri iri shyaka ryashinzwe mu 1977 kandi ryagumye ku butegetsi kuva icyo gihe. Gusa ntabwo byitezwe ko hari byinshi azahindura muri politiki ya CCM ugereranyijwe n'uwo asimbuye. Ubu, byitezwe ko Perezida Suluhu ashobora guhindura bamwe mu bakuriy...