Month: May 2021

Nyiragongo: Abantu benshi ntaho kwikinga kubera Amazuku y’iki kirunga

Nyiragongo: Abantu benshi ntaho kwikinga kubera Amazuku y’iki kirunga

Amakuru, MU MAHANGA, UMUTEKANO
 Abatuye mu bice by'amajyaruguru ya Goma basubiye mu ngo zabo basanga zahiye nyuma y'uko ikirunga kirutse, benshi kandi bari gushakisha ababo babuze. Kuwa gatandatu nijoro, Nyiragongo yahinduye ikirere umutuku maze iruka amazuku yamanutse akagera hafi ya Goma, umujyi utuwe na miliyoni ebyiri z'abantu uri munsi y'iki kirunga. Abantu 15 nibo bimaze kwemezwa ko bapfuye, ariko uyu mubare ushobora kwiyongera mu gihe kubarura ibyangiritse bitararangira ahibasiwe cyane.Abantu icyenda bapfiriye mu mpanuka zo mu muhanda bariho bahunga. Abandi babiri bapfuye bagerageza gucika gereza.Naho babiri nibo batwitswe n'amazuku, nk'uko byatangajwe ku cyumweru n'umuvugizi wa leta Patrick Muyaya. Abantu bagera ku 8,000 bahungiye mu gihugu cy'u Rwanda gituranye n'umujyi wa Goma muri DRC, ...
Goma-RDC: Kuruka kwa Nyiragongo Guverineri arasaba abaturage gutuza

Goma-RDC: Kuruka kwa Nyiragongo Guverineri arasaba abaturage gutuza

Amakuru, MU MAHANGA, UMUTEKANO
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi ku isaha ya saa moya z'ijoro Ubuyobozi bwa Gisirikari bukuriwe na Guverineri w'Intara ya Nord-Kivu Liyetona General Constant Ndima arasaba abaturage ba Goma kugira umutekano kuko ubuyobozi burakurikirana neza iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo hagize igihinduka turabamenyesha. Aragira ati "Turakangurira abaturage kugira umutuzu ntimugire ubwoba mu komeze mutege amatwi amaradiyo turabamenyesha aho mwahungira hagize igihinduka kuko turakurikirana uko iruka ry'ikirungo rikomeza kugenda nkuko ababishinzwe barimo kubibona". Ubwoba bwari bwinshi ku batuye Goma Ariko bamwe mu batuye Goma bakaba bamaze kwambuka bahungira mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu aho bakiriwe n'abaturanyi baho bakabacumbikira kuko basanzwe bahurira mu bucuru...
Nyamagabe:Igisubizo ku bahinzi n’aborozi KOPABINYA yafunguye ikigo kizabafasha

Nyamagabe:Igisubizo ku bahinzi n’aborozi KOPABINYA yafunguye ikigo kizabafasha

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi 2021, KOPABINYA “Koperative y’Abacuruzi b’Inyongeramusaruro ba Nyamagabe ” yafunguye ikigo kizafasha gutanga sirivisi mu bahinzi  n’aborozi KOPABINYA Farm Services Centre “ FSC”. Mukakomeza Donatille Umuyobozi wa KOPABINYA abona ko ari igisubizo cyingutu cyabonekaga ku bahinzi n’aborozi kuko inyongeramusaruro ziboneka mu Karere hafi y’abahinzi n’aborozi. Mukakomeza Donatille Umuyobozi wa KOPABINYA Agira ati “Imiti y’amatungo igiye kuboneka mu Karere ku buryo umuturage uzajya agira ikibazo azajya aza ku ivuriro akahasanga umuganga wa matungo wabyize ndetse byaba na ngombwa akajya kumufasha murugo itungo ritaragira ikibazo”. Yongeyeho ko ikindi kinejeje abacuruzi b’inyongeramusaruro ubu tugiye kugira ububiko ( Depot) kuko tuzajya ducuruza
Taliki ya 29 gicurasi nibwo hazamenyeka uyobora FRVB nabazamufasha

Taliki ya 29 gicurasi nibwo hazamenyeka uyobora FRVB nabazamufasha

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Mu matora ateganyijwe muri FRVB mu mpera z’ ukwezi kwa Gicurasi yitezwe na benshi mu bakunda uyu mukino wa Volleyball. Nyuma yo gusubika amatora mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’intoki wa Volleyball akaza gusubukurwa hakajya hanze urutonde rw’abagomba gutorerwa kuyobora iryo shyirahamwe, Nshimiyimana Innocent, umusifuzi mpuzamahanga nawe yagaragaye kuri urwo rutonde ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru . Nshimiyimana Innocent usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga mu mukino wa Volleyball mu Rwanda no ku isi aho yahawe icyangobwa kimwemerera kuba umusifuzi mpuzamahanga muri 2004 nyuma yo gukora amahugurwa yerekeranye no gusifura umukino wa volleyball. Innocent n’ubundi akaba yarabaye umunyamabanga uhoraho muri FRVB kuva 1989-1995 aho yari Agent du Minisport akaza kubyerekeza ku ruhand
Ibikorwa 700 ni byo bikiri mu bishanga mu Mujyi wa Kigali

Ibikorwa 700 ni byo bikiri mu bishanga mu Mujyi wa Kigali

Amakuru, RWANDA, UBUZIMA
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugaragaza ko mu bikorwa birenga 7000 byabaruwe ko bigomba gukurwa mu bishanga no mu manegeka hasigayemo ibikorwa 700. Abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegererezo bavuga ko byabakemuriye ikibazo cyo guhora bahangayitse bikanga ibiza. Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye hubakwa imidugudu y’icyitegererezo yo gutuzamo abakuwe ahashyira ubuzima bwabo. Bamwe mu batujwe muri iyi midugudu y’icyitegererezo bavuga ko byahinduye imibereho yabo n’iterambere kuko hari n’imishinga begerejwe. Aho ibi bikorwa byakuwe nko mu Murenge wa Ndera ahazwi nko ku Mulindi hakundaga kurengerwa n’imyuzure, umuhanda w’itaka waruhari ukarengerwa. Kuri ubu nyuma yo kuhimura abaturage n’ibikorwa byabo hamaze kugera umuhanda wa kaburimbo n’imyuzure yaragabanutse.
Umuyobozi wa Hamas yiteze agahenge mu minsi irimbere

Umuyobozi wa Hamas yiteze agahenge mu minsi irimbere

Amakuru, MU MAHANGA, POLITIQUE
Umutegetsi wo hejuru wo mu mutwe wa Hamas yavuze ko yiteze ko Israel n'abahezangini bo muri Gaza bagera ku masezerano y'agahenge "mu munsi umwe cyangwa ibiri" iri imbere, mu gihe ibitero byambukiranya umupaka bikomeje. Ariko ku wa gatatu Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ashishikariye gukomeza kugeza ituze n'umutekano bigarutse ku baturage bose ba Israel. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, habayeho ibitero birenga 100 by'indege za Israel ku bikorwa-remezo bya Hamas mu majyaruguru ya Gaza. Intagondwa z'Abanye-Palestine zihimuye zirasa ibisasu bya rokete muri Israel. Imirwano muri Gaza yatangiye hashize ibyumweru hiyongera ubushyamirane hagati ya Israel na Palestine mu gace kigaruriwe na Israel k'uburasirazuba bwa Yeruzalemu. Ubwo bushyamira...
Gahunda ya Bitsa, Bikuza Iwawe yatangijwe mu Karere ka Gatsibo

Gahunda ya Bitsa, Bikuza Iwawe yatangijwe mu Karere ka Gatsibo

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Iri koranabuhanga rya Push & Pull (Bitsa, Bikuza Iwawe)  rizafasha abahinzi bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kudakora ingendo ndende bagana ibigo by'imari.Iri koranabuhanga rya Push & Pull kandi rizajya rikoreshwa n’amatsinda n'abantu ku giti cyabo kubitsa no kubikuza bari mu rugo. USAID /Hinga Weze ifasha  amatsinda 386 arimo abanyamuryango ibihumbi 6432  buri tsinda ryo kwizigama rikaba rigizwe n’abantu hagati ya 50 na 75 bo mu mirenge 8 kuri14 igize Akarere ka Gatsibo. Mu myaka 3 ishize bamaze kwizigama miliyoni 587.098.100 Frw. Naho inguzanyo zimaze guhabwa abanyamuryango ni miliyoni 111,747,200. Gatari Fabrice Umukozi wa USAID/Hinga Weze mu Karere ka Gatsibo yavuze ko iri koranabuhanga rya Push & Pull rizafashe abahinzi cyane cyane ikibazo cy
Ifumbire y’imborera irinda gutwarwa k’ubutaka

Ifumbire y’imborera irinda gutwarwa k’ubutaka

Amakuru, RWANDA, UBUKUNGU
Gukora ibirundo by’ibyatsi twitegura kubona ifumbire y’imborera bifite aho bihurira n’imihindagurikire y’ikirere, kuko ubutaka bwinshi bwarabuze imborera bityo ugasanga butwarwa n’isuri. Ariko  imborera ni imwe ishobora gutuma imihindagurikire y’ikirere igabanuka. Abaturage bo mu murenge wa Kintobo bafatanije n’umushinga Hinga Weze bitegurira ifumbire y’imborera ibafasha guhangana n’imihindagurikite y’ikirere, kandi iyo imaze kuboneka buri muturage agahabwa iyo ashyira mu murima we. Ignace Nteziryayo  umukozi wa Hinga Weze mu Karere ka Nyabihu yafashije abahinzi gutegura ifumbire y’imborera ndetse anabasobanurira ibyiza byayo. Agira ati “Iyo ufashe urushyi rw’ifumbire ugashyiramo litiro y’amazi ifumbire yaboze neza yafumbire ikurura ya mazi  ayo mazi nayo a
Mu Rwanda irushanwa rya BAL rizasigira akamaro abaryitabiriye

Mu Rwanda irushanwa rya BAL rizasigira akamaro abaryitabiriye

Amakuru, IMIKINO, RWANDA
Kuri wa mbere tariki 17 Gicurasi 2021, imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo “Basketball Africa League (BAL)” yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri yabereye muri Kigali Arena. Mu itsinda C, ikipe ya   AS Douanes yo muri Senegal  yatsinze GS Pétroliers yo muri Algeria amanota 94 kuri 76. Ikipe ya  AS Douanes yatsinze agace ka  mbere ku manota 21 kuri 19, itsinda aka kabiri ku manota 20 kuri 15. Agace ka gatatu GS Pétroliers yatsinze AS Douanes amanota 29 kuri 26 naho agace ka nyuma ka 4, AS Douanes itsinda  GS Pétroliers amanota 27 kuri 13. Muri iri tsinda kandi ikipe ya Zamalek  yo mu Misiri yatsinze Ferroviário de Maputo  yo muri Mozambique amanota 71 kuri 55 Mu itsinda A, nyuma y’umukino wafunguye irushanwa tar
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi muri Muhanga gukora ibyo bashinzwe badakorera ku jisho

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi muri Muhanga gukora ibyo bashinzwe badakorera ku jisho

Amakuru, POLITIQUE, RWANDA
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye abayobozi mu karere ka Muhanga kuzuza inshingano zabo neza, bagakorana umwete badakorera ijisho, kandi bakajya bagira umwanya wo kwisuzuma bareba aho bavuye n'aho bageze. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangiraga uruzinduko rw'iminsi ine mu Ntara y'Iburengerazuba. Mu nzira yerekeza mu Ntara y'Iburengerazuba, Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yabanje guhura n'abakozi n'abayobozi b'akarere ka Muhanga. Yabasabye kunoza serivise, guteza imbere Umujyi wa Muhanga; Kudakorera ku jisho no  kwitangira abaturage. Yasuye by'umwihariko ibikorwaremezo birimo imihanda n'ibiraro byagiye byangizwa n'ibiza.  Mu ho yasuye harimo umuhanda