Handball Challenge Trophy:UR Huye mu bakobwa batwaye igikombe

Rwanda Challenge Trophy yabaye muri iyi week end dusoje yahuje amakipe 8 y’abagabo hamwe n’amakipe 5 mu bagore yasojwe kuri iki cyumweru ku kibuga cya Kimisagara aho umukino wa nyuma wahuje APR Handball Club na Police Handball Club nkuko bisanzwe.

Uyu mukino uba ari ishiraniro ariko bikarangira Police itsinze

Ni amakipe yitabiriwe hatarimo amakipe y’ibigo by’amashuli yarasanzwe amenyereye nka ADEGI Gituza ndetse na ES Kigoma kubera ingamba zashyizwe zo kugira ngo amakipe abashe kwiyandikisha kuko byasabaga kubanza gupimisha abakinnyi baje mu irushanwa ndetse no kwongera kubapimisha basubiye mu bigo by’amashuli ibintu bigoye kuri ibyo bigo.

Imikino ya ½ yabereye ku Kibuga cya Kimisagara yahuje amakipe puri ubu buryo:

Mu bagabo

 Police Handball Club 33-15 UR Huye

APR HBC 36-16 Gorillas HC

Mu bakobwa kuko amakipe yari make byabaye ngombwa ko amakipe yose ahura hanyuma bareba irusha izindi amanota aba ariyo yegukana igikombe.

  1. UR Huye  12
  2. Falcons 10
  3. Three Stars 8
  4. UR Remera 6
  5. UR Nyagatare 4

Umwanya wa gatatu mu bahungu wahuje amakipe ubona ko agifite imbere hayo kuko baracyari bato cyane kuko wahuje ikipe ya Gorillas hamwe na UR Huye uyu mukino wagaragaje ko hari amakipe ashobora kuzagora Police HC hamwe na APR HC.

Gorillas 21 – 12 UR Huye

Umukino wa nyuma wahuje amakipe asanzwe ahangana buri rushanwa aho Police yahuye na APR ariko kuko ikipe ya Police yinjiye mu mukino mbere kuko ntabwo APR yigeze iyijya imbere mu manota kugeza umukino urangiye.

Police 33-24 APR

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR HC yagarutse ku kibazo cy’imisifurire itagenze neza ariko anavuga ko ikipe ye itumvise inama yayigiriye kandi ko imyitozo ye ikiri mike kubera ko nibwo bakiyitangira.

Agira ati “Habayemo kutumvikana kw’abakinnyi banjye muri ba myugariro ndetse n’abimbere ariko twaje kubikosora mu gice cya kabiri arinabwo twagabanyaga amanota baturushaga ariko byongera kwanga niyo mpamvu mubona ikinyuranyo cy’ibitego”.

Yanashimye ikipe ya Police HC ko yiteguye mbere neza kandi anavuga ko yamurushije, ariko anenga imisifurire itagenze neza kuko ibyo bumvikanye mbere yuko umukino utangira byaje guhinduka mu mukino basa nkaho ntacyo bari bumvikanye.

Umuyobozi wa Handball mu Rwanda Utabarutse Theogene yashimiye abitabiriye irushanwa rya Rwanda Challenge Trophy abakinnyi, abayobozi, abatoza ndetse n’abasifuzi kuko hari hashize igihe dutegereje ko imikino isubukurwa.

Agira ati “Nshimishijwe nuko urwego rw’abakinnyi bacu rutagiye hasi igisigaye ni ugushaka uburyo tubashakira imikino myinshi kugira ngo bagume kuri litime y’umukino nkuko twifuza ko urwego rwabo ruhora hejuru”.

Iri rushanwa ryari igerageza kugira ngo turebe niba ibisabwa byakwubahirizwa ubu rero ntaguhagarika tugiye gushaka andi marushanwa menshi, ubu tugiye gutegura irushanwa ryo kwibuka vuba hanyuma mu minsi ikurikira naho tuzategura irushanwa ry’igikombw cy’intwali, mu gihe tugitegereje ko amarushanwa mpuzamahanga nayo yatangira.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *