Burundi: Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma ya Uganda agiye gusura Kenya

Mu gihe mu kwezi gutaha azuzuza umwaka umwe ku butegetsi, uru ni uruzinduko rwa gatandatu agiriye hanze y’igihugu, bitandukanye cyane n’uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza utarakunze kuva mu gihugu.

Itangazo ry’ibiro bya perezida w’u Burundi rivuga ko uru ruzinduko ruzaha akanya abakuru b’ibihugu byombi kureba uburyo bwo gukomeza umubano w’Abarundi n’Abanyakenya.

Ndayishimiye amaze kugaragaza umuhate mu kuzahura umubano n’amahanga, mu gihe u Burundi bwabonekaga nk’igihugu cyiheje mu bubanyi n’amahanga kuva mu 2015.

Ndayishimiye, uri kumwe n’umugore we Mme Angeline Ndayubaha, bazitabira ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Madaraka Day’ ku wa kabiri i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya.

Muri uku kwezi, yasuye Uganda, ikindi gihugu cyo mu muryango wa Africa y’i burasirazuba (EAC), umuryango ukirimo amakimbirane hagati y’ibihugu bimwe biwugize.

Mu 2019, ubwo amakimbirane y’u Rwanda na Uganda yashoboraga gufata indi ntera, Uhuru Kenyatta yagiye mu Rwanda no muri Uganda abonana n’abategetsi bombi bivamo guhosha.

Kenyatta uzwiho kuba ari inshuti ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ashobora kuganira na Ndayishimiye ku bibazo by’umubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Bamwe mu bakurikirana ibintu hafi babona ko Kenyatta, ubu ukuriye EAC, yaba ashaka guhera ku gukemura ibibazo by’ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu biwugize.

Uyu muyobozi umaze amezi umunani ku butegetsi amaze gusura ibihugu nka Guinea Equaterial, Tnzania na Uganda none ubu yerekeje muri Kenya aho ashakira umubano igihugu cye.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *