Irushanwa rya Challenge Trophy 2021 ryerekanye uko amakipe ahagaze

Kuri uyu wa gatandatu nibwo hatangiye irushanwa rya Challenge Trophy 2021 rikaba ryahuje amakipe y’abagabo yashyizwe mu matsinda 2 ariyo itsinda riyobowe na Police HC harimo Gorillas,UR Rukara,UR Rwamagana.

Mu gihe mukeba wabo uhoraho kuko hataraboneka umusimbura APR HC iyoboye itsinda rya kabiri harimo Nyakabanda HC,UR Remera na UR Huye, imikino yamajonjora akaba yaraye arangiye uyu munsi hakaba imikino ibanziriza iya nyuma yose ikabera ku kibuga cya Kimisagara.

Imyitozo ya APR HC yitegura iki gikombe

Amakipe y’abagore yabonetse muri iri rushanwa ni 5 yose akazakina imikino ibanza hamwe niyo kwishyura hanyuma hakarebwa ikipe izaba ifite amanota menshi ikaba ariyo yegukana igikombe.

Umunyamabanga mukuru Bwana Ngarambe Jean Paul avuga ko amakipe akiri mashya nka UR Rwamagana na Nyagatare yakiriwe atsindwa cyane ariko akaba agaragaza ubushake kandi ko uko amarushanwa azakomeza kuba bazarushaho kwinjira mu mukino.

Agira ati “Amakipe azahagararira u Rwanda araza kwigaragaza uyu munsi mu mikino isoza nibwo tumenya urwego rwayo kuko imikono isoza iratangira saa tatu ku kibuga cya Kimisagara naho amakipe y’abagore yose agomba guhura tukareba irusha izindi amanota”.

Nyuma y’imikino yamajonjora ku bagabo amahirwe arahabwa ikipe ya APR HC hamwe na Police guhurira ku mukino wanyuma usibye ko tutakwirengagiza na Gorillas kuko ifitemo abakinnyi bakomeye.

Dore imikino y’uyu munsi uko bahura:

09:00 UR Huye Vs UR Remera (Abagore)

10h00 : Police Vs UR Huye (Abagabo)

11h00: APR Vs Gorillas (Abagabo)

12h00: Falcons Vs Three Stars (Abagore)

13h00: Guhatanira umwanya wa gatatu (Abagabo)

14h00: Umwanya wa nyuma (Abagabo)

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *