Hinga Weze ikomeje kwegereza abahinzi imali ibicishije muri SACCO

Umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’ikigo gitsura amajyambere cy’Abanyamerika USAID , ukaba ugamije guteza imbere umuhinzi wo mu cyaro mu kwihaza mu biribwa barya indyo yuzuye bagasagurira n’amasoko.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gicurasi cyashyikirije imirenge Sacco igera kuri itanu inyinshi yiganje mu ntara y’iburengerazuba  ibitabo bikubiyemo amasezerano y’impano (Grants) bahawe yo kugira ngo bafashe umuhinzi wo mu cyaro gutinyuka kugera ku mali.

Iyo Mirenge Sacco yabonye iyo Mpano ( Grants) harimo : Unguka Gihombo Sacco/ Nyamasheke, Jyambere Sacco Gatare/Nyamagabe, Sacco Twizigamire Abacu Kivumu/Rutsiro, Sacco Imbere heza Manihiro/Rutsiro, Abisunganye Rurembo Sacco/ Nyabihu.

Ntahombereye Theogene umucungamutungo wa Gihombo Sacco/Nyamasheke mu banyamuryango bafite 8.753 abenshi barimo ni abahinzi mu mpano twahawe ingana na Miliyoni enye n’ibihumbi maganabiri na mirongo itandatu na birindwi ( 4.267.000) ni azadufasha gukurikirana abahinzi no kubasura mu buhinzi bwabo.

Yagize ati “90% by’abanyamuryango dufite ni abahinzi n’aborozi kuko amafaranga y’ubwizigame dufite nibo baba bayazanye kuko nicyo kigo kimali iciriritse kiri mu murenge wacu, kandi iyo umuhinzi ahawe inguzanyo akayishyura neza tukamuha andi mafaranga yongera ibikorwa bye agashinga n’ubucuruzi bityo agakomeza kuba umukiriya wacu”.

Yakomeje avuga ko aho batangiye gukorana na Hinga Weze kuva mu kwezi  kwa Kamena 2020 kugeza mu mpera za  Werurwe 2021 twari tumaze guha abahinzi miliyoni mirongo itatu na zirindwi n’ibihumbi maganabiri na mirongo irindwi na bitanu ( 37.275.000) .

Muri izo nguzanyo twatanze igipimo cyo kutishyura neza kigeze kuri 1,6% ni igipimo kiri hasi cyane ugereranije n’ibiteganwa na banki  nkuru y’u Rwanda (BNR) 5% yinguzanyo ziri hanze.

Umuyobozi wa Hinga Weze Gies Dan avuga ko Hinga Weze itera inkunga ibigo by’imali iciriritse ngo babashe kwegera abahinzi babashe kuzamura ubumenyi bwabo kandi batere imbere biciye mu gukorana n’ibyo bigo by’imali.

Agira ati “Hinga Weze ntabwo iha umuhinzi amafaranga ahubwo iyacisha mu bigo by’imali kugira ngo ibashe kumugeraho kandi nawe abashe kumeya gukorana nibyo bigo by’imali abitsa anaguzamo amafaranga, bityo ashobore kwizigamira muri ibyo bigo, kuri twebwe rero twubakira ubushobozi izo Sacco kubera ko abanyarwanda benshi babasha kuzigana”.

Abacungamutungo wa Saco zahawe impano biteguye guha Serivice nziza abahinzi kandi bakababa hafi mu micungire yibyo bahawe

Madane Uwase Kabarega Charty umuyobozi mu ishyirahamwe ry’ibigo by’imali iciriritse mu Rwanda (AMIR) yasabye ibi bigo byahawe impano ( Grants) na Hinga Weze ko bagomba kuba hafi y’abahinzi kandi bakabaha amakuru yuzuye kugira ngo abo bahinzi babasange nabo bazi icyo bazungukiramo.

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imali iciriritse mu Rwanda (AMIR) ryanejejwe nuko mu banyamuryango baryo rifite mu gihugu 116 kandi abenshi bakaba bakorera mu cyaro abanyamuryango 5 babonye iyo nkunga yo gufasha abahinzi kuzamura imali yabo babifashijwemo n’umushinga Hinga Weze.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *