RDC: Ibice bya Goma byaahungishijwe kubera ubwoba ko Nyiragongo yakongera kuruka

Ibice bimwe na bimwe by’umujyi wa Goma (Nord Kivu) kuri uyu wa kane mu gitondo tariki ya 27 Gicurasi basabwe guhunga ibice batuyemo.

Nkuko bitangazwa na Guverineri w’umusirikari L General Constant Ndima abahanga mu by’ibirunga baratangaza ko ikirunga gishobora kwongera kuruka ndetse bikagera no mu Kivu.

Bityo rero kubera kwirinda ingaruka byateza bakaba basabye ibice bimwe byo mu mujyi wa Goma kuba bihungishijwe guhera murukerera.

Muri ubwo butumwa bwatanzwe na Guverineri abugeza ku baturage Lieutenant General Ndima yababwiye ko bakomezwa kugezwaho amakuru kugira ngo barwanye amakuru ashobora kubageraho atariyo, naho bihurira na Lac Kivu.

Ndetse turakomeza kubakurikiranira ibijyanye n’umutingito ugaragara munsi y’ubutaka ndetse no munsi ya Lac Kivu, uduce twabaye twimuwemo abaturage muri Goma ni utu dukurikira:

  • Majengo
  • Mabanga Nord
  • Mabanga Sud
  • Virunga
  • Bojuvu
  • Kahembe
  • Mikeno
  • Mapendo
  • Murara
  • Quartier y’ibirunga

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *