Emmanuel Macron i Kigali guhindura umubano mubi umaze igihe kinini

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron arasura u Rwanda kuri uyu wa kane mu ruzinduko rw’amateka rubonwa nk’intambwe ya nyuma yo guhindura umubano wabaye mubi kuva mu myaka irenga 25 ishize.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macro yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe

Mu ruzinduko rwe, byitezwe ko avugira ijambo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, hamwe mu hantu hakomoza ku mateka y’Ubufaransa mu Rwanda ari inyuma y’uwo mubano mubi, kuko Abafaransa bagize uruhare mu byabaye mu Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko Macron azashyiraho Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda utari uhari kuva mu myaka igera kuri itandatu ishize, nyuma yuko Ubufaransa butemera uruhare rwabo mu Rwanda bityo u Rwanda rwirukana uwari uruhagarariye.

Mu kwezi gushize, abategetsi b’ibihugu byombi bumvikanye bashima raporo zakoreshejwe na buri leta ukwayo, zombi zivuga ko hari uruhare abari abategetsi b’Ubufaransa bagize kuri Jenoside mu Rwanda.

Mu nama kuri Africa i Paris mu cyumweru gishize, Macron yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bumvikanye ku gushyiraho urupapuro rushya mu mibanire y’ibihugu byabo.

Kagame, nawe wari i Paris, yashimye umuhate w’Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, aganira na France24 yavuze ko hashobora kuba kutibagirwa (amateka) ahubwo kubabarira, kugira ngo dutere intambwe.

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda ruboneka nk’urwo mu rwego rwa politiki, mu gihe hakiri ibibazo by’ubucamanza bitararangira hagati y’ibihugu byombi.

Urubanza rurimo abashinja bamwe mu bategetsi b’u Rwanda uruhare mu ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida Juvénal Habyarimana, igikorwa gifatwa nk’imbarutso ya jenoside, ntirurarangira mu Bufaransa

Mu gihe Ubufaransa nabwo bugomba kugira icyo bukora ku nyandiko hafi 40 z’Abanyarwanda baregwa jenoside bikekwa ko baba mu Bufaransa bwohererejwe n’u Rwanda ni zo nyinshi mu bihugu by’i Burayi.

Kuva mu 2017 aba bategetsi bombi bahurira bwa mbere i New York, bagaragaje ubushake n’umuhate wo kongera kubanisha ibihugu byombi, ariko ibi bibazo bitararangira bishobora gukomeza kuba ihurizo ku mubano rushya bagiye gutangira kwandika.

@Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *