Ijwi ry’Amerika, radiyo rukumbi irimo gutangaza imikino ya BAL ibera mu Rwanda

Mu gihe abakunzi b’umukino w’intoki wa Basketball hirya no hino ku isi baba bategereje n’igishyika kinshi amakuru y’irushanwa rishya rya Basketball Africa League ririmo kubera mu Rwanda guhera ku itariki ya 16 kugeza ku ya 30 muri Gicurasi 2021.

Hamaze kwemezwa ubufatanye bw’umwihariko hagati y’Ijwi ry’Amerika n’Ubuyobozi bwa Basketball Africa League (BAL) hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (NBA), mu ntumbero yo gutangaza ku isi yose ibi irori by’irushanwa rikinwe ku nshuro ya mbere mu mateka.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa BAL rirasobanura ko ku rutonde rw’ibitangazamakuru bizasakaza iyi mikino ya BAL, Ijwi ry’Amerika iri ku ruhembe rw’imbere.

Muri ubu bufatanye bw’imbonekarimwe, Ijwi ry’Amerika rizatangaza imikino 24 mu buryo bw’ako kanya (retransmission en direct mu rurimi rw’Igifaransa cyangwa live mu Cyongereza).

Hazifashishwa indimi 6 mu zisanzwe zikoreshwa n’iki gitangazamakuru ari zo Icyongereza, Igifaransa, Igiportugais, ururimi rwa Wolof, Ikibambara, tutibagiwe n’Ikinyarwanda, Radiyo Yacu.

Ijwi ry’Amerika mu Kirundi n’Ikinyarwanda ni yo radiyo yonyine yumvikana mu Rwanda ifite uburenganzira bwo gutangaza iyi mikino ya BAL irimo kuba. Iyi radiyo izageza ku bayumva (live cyangwa en direct).

Imikino yose y’ikipe ya Patriots Basketball Club yo mu Rwanda aho umunyamakuru Jean Claude MUNYANDINDA wo mu ishami ry’Imiikino ari muri Kigali Arena  Remera. Azaba arimo yakirwa na bagenzi be muri studio z’iyo radiyo i Washington DC.

Usibye gutambutsa iyi mikino ya Basketball Africa League kuri radiyo, Ijwi ry’Amerika ririfashisha n’izindi nzira z’ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi na telefoni ngendanwa kugira ngo inkuru zose zifite aho zihuriye n’iyi mikino ya BAL zisakare mu mpande zose z’isi.

Mu kwishimira uyu musanzu w’ibitangazamakuru bikomeye birimo Ijwi ry’Amerika Mudatenguha, Umuyobozi wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall aratumira abafana ngo bazakurikire iyi mikino igeze muri 1/4 kugira ngo birebere ubuhanga n’impano Afurika itunze, muri uyu mukino wa Basketball uri mu ya mbere ikunzwe ku isi.

Twabibutsa ko amakipe 12 ari yo arimo guhatana muri iri rushanwa rya BAL rizamara ibyumweru bibiri. Agabanyije mu matsinda 3. Itsinda rya mbere ririmo Patriotes yo mu Rwanda, Rivers Hoopers yo muri Nijeriya, US Monastir yo muri Tuniziya na Gendarmerie Nationale yo muri Madagascar.

Irya kabiri rigizwe na Petro de Luanda yo muri Angola, Forces Armées et Police yo muri Kameruni, AS Police yo muri Mali n’AS Salé yo muri Maroke.

Mu itsinda rya 3 dusangamo Zamalek yo mu Misiri, Groupement Sportif des Petroliers yo muri Aljeriya, AS Douanes yo muri Senegali na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique.

Amakipe 4 yasezerewe nyuma y’imikino yo mu matsinda ni Rivers Hoopers yo muri Nijeriya, Gendarmerie Nationale yo muri Madagascar, AS Police yo muri Mali na Groupement Sportif des Patroliers yo muri Aljeriya.

Ku wa gatatu tariki ya 26 ndetse no ku wa kane ku ya 27 Gicurasi zakinwa imikino ya kimwe cya kane k’irangiza  mu buryo iyi mikino cyane cyane uwo kuwa kane uzahuza Patriots tuzawutangaza ku ijwi ry’Amerika 5/5.

Isooko:Mukerarugendo.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *