Gisenyi: Imitingito yongeye kubaraza hanze abandi barahunga

Imitingito y’ibipimo bitandukanye yakomeje kumvikana mu duce twa Goma muri DR Congo na Gisenyi mu Rwanda isenyera benshi ituma no mu mujyi wa Gisenyi hari abaturage bahunga.

Ibi ni ibikomeje gukurikira iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuwa gatandatu, abategetsi ba Kivu ya Ruguru bamaze kwemeza ko abapfuye bivuye ku iruka rya Nyiragongo ubu bamaze kuba 31.

Naho abana barenga 130.000 batandukanye n’ababyeyi babo mu gihe kiruka ry’ikirunga cya Nyiragongo naho abagera kuri 300 bamaze gusubizwa mu miryango yabo.

Domitile Rusimbuka akaba yemeza ko abana bambutse umupaka berekeje mu Rwanda CICR yabashyize hamwe abamaze kubarurwa akaba ari abaturutse Miniva,Shasha, Sake, Bweramana na Goma.

Rwanda Seismic Monitor ivuga ko kuwa kabiri umutingito ukomeye wumvikanye ari uw’igipimo cya magnitude 5.3, ivuga kandi ko kuwa gatatu mu gitondo muri Gisenyi humvikanye imitingito ya 5.1 na 4.1.Abaturage babarirwa mu magana kuwa kabiri bavuye mu mujyi wa Gisenyi bahungira mu bice bya Ruhengeri na Kigali kubera impungenge batewe n’iyi mitingito.

Muri Gisenyi isoko rirafunze, ubucuruzi bwinshi ntiburi gukora, banki nyinshi zirafunze ndetse ibitaro byimuriye serivisi zabyo zimwe n’abarwayi mu bitaro biri hafi nka Shyira na Ruhengeri.

Abategetsi mu Rwanda baraburira abaturage “Kudakuka umutima,gukomeza kwitwararika, kwirinda ibihuha no kumva amakuru n’inama bagirwa n’inzego zibishinzwe. Kandi ko bakomeza gufata ingamba zo gutabara abagezweho n’ingaruka z’umutingito“.

Clemence Umutoni umucuruzi wo mu kagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu avuga ko bamaze iminsi itatu barara hanze kubera ubwoba.

Yagize ati: “Kuva byatangira turi kurara hanze, ntabwo wacuruza rero waraye hanze, turi gusaba ubuyobozi ngo butubonere aho twaryama n’uko twabaho.”

Madamu Gakuru Mwajuma wo mu kagari ka Byahi inzu ze zirimo izo akodesha zari zimutunze zasenyutse ejo kuwa kabiri mu gitondo, asaba leta ko yababa hafi kuko imitungo yabatungaga yamaze kwangirika.

Ati: “Ibintu byifashe nabi cyane, kuva kuwa gatandatu turahangayitse, inzu nyinshi ziri hasi, inzu zanjye zose zaguye.”

Mu ijoro ryacyeye mu mujyi wa Gisenyi abaturage benshi baraye hanze batinya ko inzu zishobora kubagwira kubera imitingito, nk’uko umunyamakuru wa Radio10/TV10 Patrick Maisha uhakorera abivuga.

Isooko:BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *