Hatanzwe ukwezi ngo hakemurwe ikibazo cy’abakorera uruganda rwa Pfunda bahagaritse akazi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko bwahagurukiye ikibazo cy’abakozi ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda, bahagaritse akazi kuri uyu wa Kabiri kubera ibibazo birimo kutagira amasezerano y’akazi n’umushahara muke.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abakozi babarirwa muri 250 muri uru ruganda, bahagaritse akazi basanzwe bakora muri uru ruganda by’agateganyo.

Aba bakozi bavuga ko ari mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cy’umushahara utakijyanye n’igihe bamaze igihe bagaragariza uru ruganda, n’izindi nzego zitandukanye ariko ntigikemuke.

Bavuga ko uru ruganda mu gihe cyose rwaba rutabongeje umushahara ntirunabahe amasezerano y’akazi yanditse, batakongera kurukorera.

Bagaragaje ko ubu bakorera amafaranga agera ku 1100 ku munsi, bakaba bifuza ibihumbi bibiri ku munsi.

Nyuma yo guhagarika ako kazi habaye inama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, ubuyobozi bw’uruganda, abahagarariye abakozi n’inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yavuze ko iki kibazo kigiye gukemuka mu gihe cy’Ukwezi.

Yagize ati “Ibyifuzo by’abakozi umukoresha yavuze ko agiye kubyigaho akabijyanisha n’ibibazo bafite nk’uruganda, ariko akanumva n’ibibazo abakozi bafite ku buryo mu gihe cy’Ukwezi igisubizo kizaba cyabonetse.”

“Abakozi bafite ababahagariye  nabo barinjira muri ibyo biganiro kugira ngo bagire aho bahurira noneho basinye amasezerano, muri ibyo biganiro niho hazavamo ibizashyirwa mu masezerano kandi inzego zose byaba abakozi n’abakoresha twemeranyijwe uko bigiye gukorwa ,kugira ibyo biganiro bizaze bizana ibisubizo  by’impande zombi.”

Abakozi bavuga ko uwo mwanzuro bawakiriye neza, ndetse bagiye kureba uko basubira mu kazi.

@REBERO.CO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *